Tariki 19 Gashyantare 2024 nibwo Bruce Melodie wari aherekejwe na Kenny babana muri 1:55 AM ndetse na Producer Prince Kiiz bahagurutse i Kigali berekeza muri Kenya, aho bari bagiye mu bikorwa bya muzika.
Kuba Bruce Melodie yarahagurukanye na Prince Kiiz usanzwe akorera muri Country Records, agasiga Element basanzwe babana muri 1:55 AM byibajijweho na benshi, ku buryo hari n'abaketse ko umubano waba utifashe neza hagati ya Melodie na Element.
Byari byitezwe ko Element ariwe wajyana na Bruce Melodie
Gusa ku ruhande rwa Prince Kizz we si uko abibona, ahubwo yatanze impamvu nyamukuru yatumye uyu muhanzi ugezweho mu Rwanda amwitwaza agasiga mugenzi we Element.
Mu kiganiro uyu musore yagiranye na Isango Star, yatangaje ko ubundi bahagurutse mu Rwanda ingingo nyamukuru ibajyanye ari kumenyekanisha indirimbo 'When she's around'.
Iyi ni indirimbo yakozwe na Prince Kiiz kuva ku ntangiro aho yitwaga 'Funga Macho', nyuma iza gusubirwamo harimo Shaggy ihindurirwa izina iba 'When she's around'. Kiiz rero avuga ko ariyo mpamvu Bruce Melodie yahisemo kuba ariwe ajyana nk'uwakoze iyo ndirimbo.
Muri iyi minsi hakunze kumvikana ibihuha ko uyu Producer Prince Kiiz ubu uri kubarizwa muri studio ya Country Records ya Noopja, ashobora kuba yifuzwa muri 1:55 AM ikoreramo abarimo Bruce Melodie, dore ko n'ubundi ariho yavuye abisikana na Element nawe wavuye muri Country Records yerekeza muri 1:55 AM.
Gusa ntibizwi niba abo muri 1:55 bifuza Prince Kiiz baba bashaka kumusimbuza Element, cyangwa niba bashaka ko aba ba-producer babiri bagezweho mu Rwanda bakorera hamwe.
Prince Kiiz avuga ko kuba ariwe wakoze 'When she's around' aribyo byatumye ajyana na Melodie
