Mu kiganiro yagiranye na 'B&B Kigali', Calvin Mbanda yavuze ko kuba atagaragara mu bitaramo cyane mu Rwanda bitavuze ko hari icyo yaba apfa n'ababitegura nk'uko bikunze kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga.
Calvin yavuze ko nta kibazo na kimwe afitanye nabo ndetse ko bamwe muri bo ari inshuti ze banaganira, ahubwo ko byose biterwa n'umurongo ngenderwaho umuntu aba yarashyizeho.
Yavuze ko hari ubwo bamwegera bagira ngo bumvikane, ariko ugasanga ntibabashije kumvikana amafaranga bazamuha bitewe na wa murongo yashyizeho.
Ati "Uburyo bwo kubona akazi rero, nge sinzi ngo bagendera kuki, gusa ngewe ku isoko mbona ntaribi, abo babitegura turavugana. Hari igihe umuntu akwegera nawe uri mu bihe ukeneye gushyiraho umurongo ngenderwaho, akaba ari byo bituma mudahuza cyane."
Icyakora Calvin avuga ko iyo atari yo mpamvu yonyine ibitera, kuko hari ubwo usanga akenshi nta ndirimbo afite igezweho muri iyo minsi kandi ari kimwe mu byo abashoramari barebaho cyane.
Ati "Ikindi gihe usanga hari igihe wenda mba ntafite indirimbo iri ku isoko, wenda ndi gutegura indi mishinga, ugasanga nicyo gihe yari kukwegera ariko afite undi ufite igezweho....Nge ku giti change si ngewe wagorana cyangwa ngo bo bagorwe, ahubwo ntekereza ko rimwe na rimwe ari igihe tudahuza n'ibintu biri imbere."
Abajijwe impamvu atinda gusohora indirimbo nshya bigatuma abafana be bibaza niba yararetse umuziki, Mbanda yavuze ko byose biterwa n'uko aba ashaka kwitonda akabaha ibintu byiza yirinda kubapfunyikira.
Calvin Mbanda yatangaje ko nta kibazo afitanye n'abategura ibitaramo
