Mu kiganiro yagiranye na Sofascore, Raphinha yavuze ko ibihembo by’umukinnyi ku giti cye bitagomba gushingira ku musaruro w’ikipe, ahubwo bikwiye kwita ku buryo umukinnyi ubwe yitwaye ku giti cye mu mwaka w’imikino.
Yagize ati:“Nari niteze ikintu kirenzeho. Nibura nari niteze kuba muri batatu ba mbere ba Ballon d’Or."
Uyu mukinnyi w’imyaka 29 yemeje ko yababajwe n’uko atashyizwe mu myanya ya mbere, nubwo yemera ko amahirwe yo gutwara Ballon d’Or yari make bitewe n’uko irushanwa rya UEFA Champions League rigira uruhare runini mu guhitamo utwara iki gihembo.
Yagize ati:“Ndabizi amahirwe yo gutsinda yari make cyane kuko Champions League igira ingaruka zikomeye ku bahabwa Ballon d’Or. Ariko umwanya nabonye waranshenguye."
Ibi Raphinha abitangaje nyuma y’umwaka mwiza yagize ku giti cye, aho yagaragaje urwego rwo hejuru mu mikino ya shampiyona n’indi mikino mpuzamahanga, bituma yumva ko akwiye kuba mu bahatanira cyane iki gihembo gihabwa umukinnyi mwiza ku isi.
Ibyatangajwe na Raphinha bikomeje gukurura impaka mu bakunzi b’umupira w’amaguru, bamwe bamushyigikira bavuga ko yitwaye neza ku giti cye, mu gihe abandi bagaragaza ko Ballon d’Or igomba kugendera ku bikombe n’ibyagezweho n’ikipe.
Ballon d’Or ikomeje kuba kimwe mu bihembo bitavugwaho rumwe, aho buri mwaka havuka impaka ku buryo itangwa n’uko abakinnyi bahitwamo.
