Ibyo wamenya kuri Uwihoreye Tufaha, Umunyarwandakazi ukina umukino mpuzamahanga wo kurwanisha inkota

Ibyo wamenya kuri Uwihoreye Tufaha, Umunyarwandakazi ukina umukino mpuzamahanga wo kurwanisha inkota

 Jul 27, 2024 - 10:21

Uwihoreye Tufaha ni Umunyarwandakazi ukiri muto ariko umaze kwibikaho uduhigo dutandukanye mu mukino wo kurwanisha inkota ku rwego mpuzamahanga, nyamara yarakuze ashaka gukina umupira w'amaguru, kuri ubu akaba yaserutse mu mikino Olempike 2024.

Tufaha ni umukobwa wavutse mu mwaka wa 1996, kuri ubu akaba afite imyaka 28 y'amavuko. Yavukiye mu muryango w'abana icyenda gusa igitangaje ni uko muri abo bana bose ari we wakuze akunda siporo.

Mu mikurire ye yakuze akunda gukina umupira w'amaguru ndetse agahora yumva ko agomba kuzavamo umukinnyi ukomeye ku Isi dore ko yari asanzwe akina mu ikipe y'ikigo yigagaho, gusa bavuga ko icyo uzaba mugendana kuko byaje kurangira ibyari inzozi ze atari byo akomeje.

Mu mwaka wa 2011 ku myaka ye y'amavuko 13 ubwo yigaga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza, ibitekerezo byaje guhinduka ubwo uwari umutoza wabo yababwiraga ko hari undi mukino mushya waje wo kurwanisha inkota.

Icyo gihe ikigo cyahise gitoranya abana 12 bajya kureba iby'uwo mukino mushya n'uburyo ukinwamo kuri Kigali Pelé Stadium icyo gihe yitwaga Nyamirambo Stadium, ku bw'amahirwe nawe yaje muri abo bana.

Akimara kureba uwo mukino yisanze yahise awukunda, ahita asaba umutoza we ko yamwigisha uko ukinwa, urugendo rwe rutangira gutyo iby'umupira w'amaguru abishyira ku ruhande.

Icyakora muri abo bana 12 bari bajyanye bose siko bawishimiye kuko ubwo basubiragayo bagiye ari bane gusa, nabwo biza kurangira ari babiri babisigayemo kugeza n'ubu. Avuga ko uretse kuba n'ubusanzwe yarakundaga siporo, ariko yahisemo gukomeza uyu mukino mu rwego rwo kugira ngo age yirwanaho ku ishuri ntihazingere kugira umunyeshuri wongera kumukubita ukundi.

Mu 2020 ishyirahamwe rishinzwe imikino yo kurwanisha inkota ryamwohereje kwiga muri Kaminuza ya Académie d'Armes d'Alger muri Algeria, ahakura impamyabumenyi yamugize umutoza mpuzamahanga, mu masomo yamazemo umwaka.

Muri 2021 yagarutse mu Rwanda avuye kwiga ahita ashinga ishuri ryigisha abana bato gukina uyu mukino, ari bwo yatangiye gushishikariza n'abavandimwe gukunda siporo gusa umwe niwe wabashije kumva inama ze.

Tufaha kugeza ubu niwe wa mbere wataramye inshuro ebyiri mu mukino w'igikombe cy'isi cyabereye muri Russia na Egypt.

Tufaha yahoze afite inzozi zo kuzatwara umudali w'umukinnyi ukomeye ku Isi yose cyangwa kugaragara mu mikino ya Olempike.

Kuri ubu inzozi ze zabaye impano kuko kuri uyu wa gatandatu, araza guseruka mu mikino Olempike 2024 iri kubera i Paris mu Bufaransa.

Tufaha akaba ari buze guhura n'Umuyapanikazi witwa Miho Yoshimura.