Ayo matora yari ahuje Charles D.B. King, wari Perezida uri kwiyamamariza manda ya gatatu ahagarariye ishyaka True Whig Party, na Thomas Faulkner wo mu ishyaka rya People’s Party.
Nubwo abaturage bose bitabiriye amatora bari ibihumbi 15 gusa, ibyavuye mu matora byatangaje isi yose.
Nyuma gato y'ayo matora hatangajwe ko Charles D.B. King yabonye amajwi ibihumbi 234 naho Thomas Faulkner yabonye amajwi ibihumbi 9.
Ibyo bisobanuye ko amajwi yatangajwe arenze cyane umubare w’abaturage bose batoye, bikaba byaragaragaje ko habayeho uburiganya bukabije.
Ibi byatumye ayo matora afatwa nk’amatora y’uburiganya bukabije cyane mu mateka y’isi” nk’uko byemejwe n’abahanga ndetse n’ibitabo byinshi by’amateka, harimo n’Igitabo cya Guinness World Records.
Nyuma y’aya matora, igihugu cya Liberia cyagiye gitakaza icyizere mu maso y’amahanga, naho abaturage batangira gusaba impinduka mu mitegekere y’igihugu.
Charles D.B King yanditse amateka kubera uburiganya

