Cristiano Ronaldo yatunguranye abwira umusifuzi ko nta kosa yakorewe, nyuma y'uko umusifuzi we yari yamaze kwemeza ko ikipe ya Al-Nassr itera penariti kubera ikosa ryari rikorewe kuri Ronaldo.
Ibi byabaye ku munota wa kabiri gusa w'umukino wa Champions League yo muri Aziya wahuzaga Al-Nassr n'ikipe ya Persepolis yo muri Iran. Umusifuzi ntiyazuyaje akibona Ronaldo ashyizwe hasi, yahise asifura penariti ya Al-Nassr ariko ibyakurikiye nibyo byatunguye abarebaga uyu mukino.
Ronaldo akimara kubona ibibaye yahise azamura urutoki agaragaza ko atemeranya n'umusifuzi ko yagakwiye kuba penariti, ndetse aramwegera amubwira ko nta penariti irimo kuko nta kosa yakorewe n'umukinnyi wa Persepolis.
Ikosa umusifuzi yari atangiye penariti
Umusifuzi amaze kumva ibyo abwirwa na Ronaldo wakoreweho ikosa yahise ajya gusubiramo amashusho kuri VAR, ariko byarangiye hafashwe icyemezo ko penariti ikurwaho, abakunzi ba ruhago bashimira uyu munya-Portugal iki gikorwa cy'ubumuntu yakoze.
Uyu mukino warangiye amakipe yombi ntayi ibashije kubona igitego, n'ubwo Persepolis yabonye igitego ku munota wa 52 gitsinzwe na Shahab Zahedi ariko kikangwa kuko habayemo kurarira.
Uyui mukino wakinwaga ni uwo mu itsinda E, nyuma y'imikino itanu rikaba riyobowe na Al-Nassr ifite amanota 13, Persepolis ifite amanota umunani, Al-Duhail yo muri Qatar ifite amanota ane, naho ku mwanya wa nyuma hari Istiqlol Dushanbe yo muri Tajikistan ifite amanota abiri.
Mu mikino 18 Ronaldo amaze gukinira Al-Nassr muri uyu mwaka w'imikino, amaze kuyitsindira ibitego 18 anatanga imipira ikenda yavuyemo ibitego.
Ronaldo agerageza kubwira umusifuzi ko yibeshye
Ronaldo yegereye umusifuzi amubwira ko atri penariti, birangira agiye kuri VAR ayikuraho
