Ibintu bidasanzwe byabaye kuri Davido na Chioma bakimara kwibaruka

Ibintu bidasanzwe byabaye kuri Davido na Chioma bakimara kwibaruka

 Oct 16, 2023 - 13:40

Umuhanzi Davido yavuze imbamutima yagize we n'umugore we ubwo bibarukaga impanga mu kwezi kumwe nuko umwana wabo yatabarukiyemo, harimo ko bose batangiye gutitira.

Rurangiranwa mu njyana ya Afrobeats mu gihugu cya Nigeria David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido mu muziki, yatangaje ko we n'umugore we Chioma Avril Rowland ubwo babonaga bibarutse abana b'impanga, ngo baratitiye ndetse ubwoba burabica kuko ngo batari biteze ko bazabyara impanga.

Ku wa 13 Ukwakira 2023, nibwo ku nshuro ya mbere Davido yasohoye amashusho yemeza ko we n'umugore we bibarutse abana babiri b'impanga umukobwa n'umuhungu. Nubwo yabitangaje ku wa 13, ariko bari babyaye ku wa 09 Ukwakira 2023, aho babyariye muri Amerika.

Davido n'umugore we ngo baratitiye ubwo babonaga bibarutse impanga

Kuri iyi nshuro, umiririmbyi wa "Unavailable" akaba yatangaje ko ari umugisha uturuka ku Mana kuba baribarutse impanga mu kwezi ku mwe nuko baburiyemo imfura y'umuhungu wabo Ifeanyi. Uyu akaba yaritabye Imana aguye muri pisine mu rugo rwabo ku myaka itatu, aho yapfuye mu Ukwakira 2022.

Mu magambo ya Davido ati " Nge n'umugore wange ubwo twabonga umwana aje, twaratitiye cyane, kandi ni mu gihe kuko ni mu kwezi kumwe nuko umuhungu wacu yapfiriyeho. Umuhungu wange yitabye Imana mu Ukwakira umwaka washize, none muri uku kwezi ni ko umugore wange abyariyemo."

Yunzemo avuga ko mu buzima ntabyo gucika intege, ati "Icyo nashimangira nuko nta mpamvu yo gucika intege. Twakiriye umuhungu n'umukobwa kandi tuzakomeza kwizera." Magingo aya abantu banyuranye bakomeje kohereza ubutumwa bwo gushimira uyu muryango.