Ibintu 7 byatuma utekereza kuri Burna Boy

Ibintu 7 byatuma utekereza kuri Burna Boy

 Aug 2, 2023 - 04:47

Dore ibintu 7 byihariye ku muhanzi Burna Boy byatuma umukunda ukongera no kumuteraho akajisho.

Icyamamare mu njyana ya Afrobeats muri Nigeria Damini Ebunoluwa Ogulu amazina nyakuri ya Burna Boy, uretse kuba ari umuhanzi uri kwegukana ibihembo binyuranye mu mpande z'isi zinyuranye, ariko kandi hari n'ibindi bikorwa byihariye kuri we byatuma umutekerezaho birenze inshuro imwe. Ku bw'ibyo dore bimwe muri ibyo:

1. Ubutunzi bw'uyu muhanzi ku kigero kinini buguma mu muryango, we kuko se Samuel Ogulu na nyina Bose Ogulu nibo bareberera inyungu ze mu muziki. By'umwihariko nyina umubyara, akaba ari inzobere mu ndimi zirimo: Igifaransa, Icyongereza, Igitaliyani, Ikidage ndetse n'iki-Yoruba.

2. Burna Boy igice kinini cy'amafaranga ye ayashyira mu bigo byita kubababaye. Guhera mu 2020 atanga ubufasha mu bigo biharanira uburinganire mu isi, ubuvuzi ndetse n'ibindi.

Burna Boy arihariye mu bahanzi ba Afrobeats muri Nigeria 

3. Muri Mata 2022, uyu mugabo yakoze amateka yo kuba umuhanzi wa Mbere muri Afurika wayobeye igitaramo rurangiza muri Madison Square Garden ndetse nyuma yaho yaje gukora ibindi bitaramo by'akataraboneka birimo icyo yakoreye London n'ahandi. 

4. Indirimbo ye “Last Last” yabaye indirimbo ya Mbere yumvishwe n'abarenga miliyoni 100 ku rubuga rwa Spotify ndetse akaba ari nawe Munyafurika wari ubikoze. Iyi ndirimbo ikaba ari kuri alubumu ye yise 'Love, Damini' aho iri muzakunzwe cyane.

5. Burna Boy afite impamyabumenyi mu itazangazamakuru. Guhera mu 2008-2009 yigaga muri "University of Sussex" aho yizemo 'media technology', ndetse nyuma yaje kujya kwiga muri "Oxford Brookes University" kwiga 'media communications and culture' ndetse akaba yarakoze imenyerezamwuga kuri Radiyo mu gihe cy'umwaka.

Umuhanzi Burna Boy 

6. Burna Boy kandi afite ibihembo bitabarika birimo: BET Award for Best International Act, Nigeria Entertainment Award, numerous Headies, a Soul Train Awards ndetse na Grammy Awards mu 2021 nka 'Best Global Music Album' kuri alubumu ye yise 'Twice as Tall'.

7. Uyu mugabo kandi yatumye injyana ya Afrobeats yamamara ku isi yose cyane muri Amerika y'Amajyaruguru cyane ko mbere yuko haza ikiragano cye ndetse n'abarimo: Wizkid, Davido, Fireboy DML, Tiwa Savage, Yemi Alade ndetse n'abandi iyi njyana itari yakamenyekanye.

Ntakabuza uyu muhanzi ari mubayoboye umuziki wa Nigeria muri ibi bihe ku myaka ye 32, dore ko na mushiki we muto Nissi Ogulu nawe ari umuhanzi mu njyana ya Afropop.