Ibintu 5 byatumye Taylor Swift ahabwa ikamba na Apple music

Ibintu 5 byatumye Taylor Swift ahabwa ikamba na Apple music

 Nov 10, 2023 - 15:31

Dore ibintu bitanu byagendeweho kugira ngo Taylor Swift abe umuhanzi w'umwaka wa 2023 kuri Apple music hakibura amezi abiri yose.

Amazina nyakuri yitwa Taylor Alison Swift umuhanzi w'indirimbo akaba n'umwanditsi wazo, wabonye izuba ku wa 13 Ukuboza 1989 muri Leta Zunze Ubumwe z'Amarika. Magingo aya, uyu muhanzikazi akaba yahize abandi ku rubuga rucuruza umuziki rwa Apple music muri uyu mwaka wa 2023.

Taylor Swift akaba ahawe ikabamb kuri Apple music nyuma y'ibikorwa bidasanzwe mu muziki yakoze muri uyu mwaka, harimo ibitaramo karundura yakoze bizenguruka isi yise 'Eras Tour'.

Ni mu gihe kandi indirimbo ze 65 zumvishwe cyane, ndetse zigaragara kuri Global Daily Top 100. 

Umuhanzikazi Taylor Swift ni we muhanzi w'umwaka kuri Apple music 

Umuririmbyi wa "Cruel Summer” akaba ari we muhanzikazi w'umugore wumvishwe cyane kuri iyi Apple music mu mezi icumu yuyu mwaka ashize.

Ku bw'ibyo, dore ibintu bitanu byatumye ahabwa uyu mwanya:

1. Taylor Swift guhera muri Werurwe 2023, ibitaramo bye bizenguruka isi yise "Eras Tour" nibyo bimaze kurebwa cyane kuri Apple music. Abantu bari ku kigero cya 61% bamaze kureba ibi bitaramo kuri urwo rubuga, bikaba ari na we wa mbere aho kuri Apple music.

2. Indirimbo z'uyu Swift zinjiye ku rutonde rwa Apple music muri uyu mwaka, ndetse ziba n'indirimbo zakunzwe cyane mu mateka y'uru rubuga. Izo ndirimbo ni : Bad Blood”, “Blank Space”, “Style”, “Shake It Off”, “Wildest Dreams”, ndetse na “All Of The Girls You Loved Before.”

Taylor Swift amaze gukora indirimbo 243 muri uyu mwaka

3. Indirimbo "Cruel Summer” yasohotse kuri alubumu Lover yagiye hanze mu 2019, yabaye indirimbo ya Summer kuri Apple music mu isi hose. Iyi ndirimbo kandi, yongeye kwinjira kuri Global Daily Top 100 i muri Mata uyu mwaka. 

4. Alubumu yuyu Taylor Swift "Midnights" yakomeje kuba iy'ibihe byose muri alubumu z'abagore zumvishwe cyane ku munsi wa mbere zisohotse ndetse no mu Cyumweru cyazo cya Mbere.

5. Icya nyuma ari nacyo rurangiza, ni uko Taylor Swift ari we muhanzikazi wumvishwe cyane mu mateka ya Apple music.

Taylor Swift ni we muhanzikazi wumvishwe cyane mu mateka ya Apple music 

Ntabwo ari kuri Apple music Taylor Alison Swift akomeje kubaka amateka, kuko no mu bihembo binyuranye uyu muhanzi akomeza kubakamo izina, nkaho ibiheruka bya MTV European music Awards yakusanyije ibigera kuri bitatu, mu gihe ahandi aba yatoranyijwe inshuro zitagira ingano.

Uyu muhanzikazi akaba yaratangiye umuziki mu 2004, ndetse akaba akomoka muri Leta ya Nashville muri Tennessee.

Ku myaka 33, akomeje gukusanya ibihembo binyuranye akora n'amateka, dore ko amaze gusohora album 10 ndetse muri uyu mwaka, amaze gukora indirimbo 243.