Nubwo iki ari igihe cy’ibyishimo kuri Barca, umutoza Hansi Flick avuga ko umunezero we uzuzuza ishusho ari uko batsinda umukino wo gufungura sitade nshya bateganya kwakiriramo Athletic Bilbao kuri uyu wa Gatandatu.
Barcelona iragaruka mu rugo iri inyuma ya Real Madrid ku rutonde rwa shampiyona, nyuma y’itangira ry’umwaka ridahagaze neza ugereranyije n’uko yitwaye umwaka ushize. Gusa kugaruka kuri Camp Nou byongeye gutuma abakunzi n’abayobozi b’iyi kipe bagarura icyizere, kuko bisobanura gusubira ku murongo w’imikorere bashingiye ku mwimerere n’amateka y’iki kibuga.
Igihe cya nyuma Barcelona yakinnyemo mu rugo cyari muri Gicurasi 2023, mbere y’uko ibikorwa byo kuvugurura Camp Nou bituma ifunga imyaka ibiri n’igice.
Icyakora nubwo byari biteganyijwe ko iyi sitade izafungura mu Ugushyingo 2024, imirimo y’ubwubatsi yaratinze, bituma ikipe ikomezaga kwakirira abakeba kuri Stade Olympique.
Mu butumwa bwe, umutoza Flick yagize ati:“Kugaruka gukinira kuri Camp Nou biradufasha cyane. Ni intambwe ikomeye mu guteza imbere ejo hazaza h’iyi kipe kandi ndashimira abakoze ibishoboka byose kugira ngo ibi bigerweho, ndibutsa abakinnyi banjye ko iki ari igihe cyo kwitwara neza atari igihe cyo kwishimisha nyuma ya buri mukino”.
Abafana ba Barcelona bategereje kureba uburyo sitade nshya izaba imeze ndetse no kubona uko ikipe yabo izitwara mu mukino wo gufungura, mu gihe bishoboka ko waba intangiriro nziza yo kongera kurwana ku gikombe cya LaLiga.

Barcelona iragaruka kuri New Camp Nou

