Guverinoma y'u Bwongereza yongeye kotsa igitutu umuherwe Roma Abrahimovic

Guverinoma y'u Bwongereza yongeye kotsa igitutu umuherwe Roma Abrahimovic

 Dec 19, 2025 - 22:29

Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko igiye gushyira mu bikorwa amabwiriza ategeka itangwa rya miliyari 2.5 z'amapawundi zakomotse ku igurishwa ry’ikipe ya Chelsea FC, amafaranga akazashyirwa mu bikorwa by’ubutabazi muri Ukraine. 

Aya mafaranga yari ay’umushoramari w’Uburusiya Roman Abramovich, wahoze ari nyir’ikipe ya Chelsea.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko ayo mafaranga azashyirwa mu kigega gishya kizajya gicungwa mu nyungu za Ukraine, anasobanura ko uruhushya rwo kuyimura ari amahirwe ya nyuma Abramovich ahawe yo kubahiriza ibyo yemeye, bitaba ibyo hagafatwa ingamba zikomeye z’amategeko.

Starmer yagize ati:“Igihe kirageze ngo Roman Abramovich yubahirize isezerano yatanze igihe Chelsea FC yagurishwaga, maze ayo pawunfi miliyari 2.5 agakoreshwa mu bikorwa by’ubutabazi muri Ukraine. Guverinoma yacu yiteguye kubishyira mu bikorwa binyuze mu nkiko, kugira ngo buri faranga rigere ku bantu ubuzima bwabo bwashegeshwe n’intambara itemewe ya Putin.”

Roman Abramovich yagurishije Chelsea FC mu mwaka wa 2022, nyuma yo gushyirwaho igitutu gikomeye na Guverinoma y’u Bwongereza n’amahanga, nyuma y'igitero cy’u Burusiya kuri Ukraine. Icyo gihe, Abramovich yemeye ko amafaranga yose yavuye mu igurishwa ry’iyo kipe azakoreshwa mu gufasha abagizweho ingaruka n’intambara.

Kugeza ubu, aya mafaranga ntaragera ku bikorwa by’ubutabazi byari byasezeranyijwe, bituma Guverinoma y’u Bwongereza ifata icyemezo cyo gutanga amabwiriza akomeye ndetse ikanateganya kumugeza mu nkiko mu gihe yaba atabyubahirije.

Iyi ntambwe ifashwe n’u Bwongereza igamije kwihutisha ubufasha ku baturage ba Ukraine bakomeje kugirwaho ingaruka zikomeye n’intambara imaze imyaka irenga itatu.