Gutereta abakobwa nibura 4 nibyo mba nshaka-Ruger

Gutereta abakobwa nibura 4 nibyo mba nshaka-Ruger

 Oct 7, 2023 - 16:32

Umuhanzi Ruger yahishuye impamvu gutereta abakobwa benshi ari byiza kuri we.

Umuhanzi wo muri Nigeria Michael Adebayo Olayinka amazina nyakuri ya Ruger, yatangaje ko aba yifuza gukunda abakobwa benshi cyane, kuko ngo ari byo byiza kandi bikaba binamushimisha mu buzima bwe.

Mu kiganiro uyu musore yagiranye n'umunyamakuru Adesope Olajide, yamuhamirije ko gukunda abakobwa benshi ari byiza kandi ko biba binashimishije, arangije anashimangira ko adakunda kuba wenyine mu buzima bwe.

Umuhanzi Ruger aravuga ko gutereta abakobwa benshi ari byiza kuri we

Ruger mu magambo ye ati " Gukunda abakobwa batatu cyangwa bane mu gihe kimwe, n'ibintu biba bimeze neza cyane. Ntabwo nabeshya pe, si nkunda kuba ngenyine. Nkunda kuba ndi kumwe n'umuntu dufitanye umubano runaka cyangwa hari uburyo tubanye neza."

Yunzemo ati " Iyo utandukanye n'umuntu umwe uyu munsi, iyo ufite undi ahita aza kuziba icyuho cy'uwo uba ugiye ako kanya. Si nshobora kuba ngenyine kandi si nkunda kuba ngenyine. Nkunda kuba ndi mu rukundo n'umuntu kandi tunezerewe."

Umuhanzi wo muri Nigeria Ruger 

Uyu muhanzi muri iyi minsi ukunze gutanga ibiganiro byerekeranye n'abakobwa, kuri iyi nshuro akaba yongeye kuvuga ko abakobwa bakururwa cyane n'ibintu bitari byiza kuri bo. Akaba yanaherukaga kubijundika ndetse anabashinja byinshi birimo ko atazongera ku bakoresha ku rubyiniro.