Mu mugi wa Goma uherereye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, abaturage babyutse bigabiza imihanda nyuma y'uko umusirikare wa FARDC arashe umusore warimo guhunga avuye mu mugi wa Sake uhana imbibi na Goma nk'uko amakuru abivuga.
Kuri ubu biratangazwa ko umuhanda Sake-Goma wafunzwe n'abaturage, ndetse bata muri yombi abasirikare babiri ba FARDC. Mu gace ka Mugunga muri Goma, niho uyu muhanda wafungiwe. Icyakora, ntabwo hatangazwa icyatumye uyu musikare arasa uyu muturage warimo ahunga.
Ku rundi ruhande, M23 yahamije ko kuri uyu wa Mbere imirwano yabahuje n'ingabo za Leta FARDC mu bice bya Mweso na Mabenga, yasize uyu mutwe ubatsinze ndetse ubambura n'intwaro ziganjemo iza AK-47 zikorerwa mu Burusiya.
Aya makuru akaba yemejwe n'abavugizi ba M23. Lawrence Kanyuka mu bya Politike na Lt Col Willy Ngoma mu bya gisirikare. Mu butumwa bwo kuri X, Kanyuka yavuze ko FARDC, Abacanshuro, SADC, FDLR, n'abandi, bakubitiwe i Katsiro no mu nkengero zaho, banata intwaro z'urugamba n'amasasu.
