Gloria Bugie yagize icyo atangaza ku mashusho ye y'ubwambure yagiye hanze

Gloria Bugie yagize icyo atangaza ku mashusho ye y'ubwambure yagiye hanze

 Sep 19, 2024 - 08:20

Nyuma y'uko ku mbuga nkoranyambaga abantu bacitse ururondogoro kubera amashusho agaragaza ubwambure by'umuhanzikazi w'Umunyarwandakazi utuye muri Uganda, Gloria Bugie, yahishuye igihe yafatiwe n'uwayashyize hanze n'icyatumye ayashyira hanze.

Mu kiganiro yagiranye n'umwe mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, The Cat Babalao, yemeye ko koko amashusho yagiye hanze ari aye ariko yafashwe kera uretse ko yasakajwe ubu.

Yavuze ko aya mashusho uwayashyize hanze ari uwahoze ari umukunzi we bigeze kuryamana ariko nyuma bagatandukana, avuga ko ashobora kuba ari we wayashyize ku mbuga nkoranyambaga cyangwa akayasangiza undi muntu ngo abe ari we uyashyira ku mbuga nkoranyambaga, ariko atari we wayishyiriye hanze nk'uko bamwe babimushinja.

Yakomeje avuga ko intandaro yo gushyirwa hanze, bishobora kuba byaratewe n'uko hari ibyo atumvikanyeho n'uwo wahoze ari umukunzi we bagatandukana ariko agashaka kugaruka mu buzima bwe, agasanga Gloria yarabivuyemo

Uyu mukobwa ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo 'Nyash' iri guca ibintu muri Uganda, yatangaje ko we kuba yagiye hanze nta kintu bimubwiye kuko ari ahahise he.

Icyakora yavuze ko ubu we n'umunyamategeko we bari gukora iyo bwabaga ngo babashe kumenya umuntu waba yarayashyize ku mbuga nkoranyambaga bwa mbere ngo abiryozwe.

Yavuze ko kandi ababikoze ari abamugiriye ishyari batifuza ko umwana muto nkawe yagira aho agera muri uyu muziki, nyuma yo kubona ko ari kugenda agafata, nabo bagashaka kumusubiza hasi.

Arashaka gukorana indirimbo n'abahanzi bo mu Rwanda 

Gloria uheruka kugera mu Rwanda mu mpera z'umwaka wa 2023, yavuze ko yifuza kuhagaruka kandi ko hari abahanzi yifuza ko bazakorana indirimbo.

Avuga ko bamwe mu bahanzi yifuza ko bazakorana harimo Element, Chris Eazy, Kenny Sol ndetse n'abandi batandukanye.

Uyu mukobwa kandi yavuze ko ari umufana ukomeye wa Israel Mbonyi, ndetse aramutse agiye muri "gospel' yamusaba ko bakorana indirimbo.