Falz yavuze ikimukurura ku mukobwa bashobora gukundana

Falz yavuze ikimukurura ku mukobwa bashobora gukundana

 Jul 4, 2024 - 08:33

Umuraperi ukomeye mu gihugu cya Nigeria, Falz, yahishuye ko igihe agezemo atari icyo guhitamo umukobwa agendeye ku buryo agaragara inyuma, ahubwo icyo areba umukobwa utagira amagambo menshi n'imico ye muri rusange.

Ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru muri Nigeria, yahishuye ko aheruka kujya mu rukundo mu mwaka wa 2008 ubwo yari afite imyaka 18 y'amavuko, kuva icyo gihe akaba atarongera kubisubiramo.

Avuga ko mbere iyo yajyaga guhitamo umukobwa bakundana yagenderaga ku buryo uwo mukobwa ateye n'uburyo agaragaramo nko kuba ari inzobe, afite amabere meza n'ibindi bitandukanye bimugira mwiza inyuma.

Icyakora yavuze ko kuba amaze igihe kingana gutya nta wundi mukunzi aragira atari uko yabihunze, ahubwo biterwa n'impamvu zigiye zitandukanye.

Ati "Mperuka mu rukundo mu 2008 ubwo narimfite imyaka 18. Ntabwo ari ukubihunga ahubwo biterwa n'impamvu zigiye zitandukanye. Kugeza ubu ntabwo nditegura."

Nubwo bimeze gutyo, avuga ko ubu aho ageze atakiri mu cyiciro cyo guhitamo umukobwa agendeye ku buryo agaragara inyuma, ahubwo ubu icyo areba ni imico, imyitwarire ye ndetse bikaba akarusho abaye ari umukobwa utagira amagambo menshi.

Ati "Nahoze nibwira ko nkunda umukobwa w'inzobe, ufite amabere manini n'ibindi bitandukanye. Ubu ntabwo aribyo nkireba, ubu icyo nitaho ni imico, imyitwarire n'imbaraga ufite."