Ese ninde ugiye kuba umwami muri Amerika hagati ya Shakira na Lionel Messi?

Ese ninde ugiye kuba umwami muri Amerika hagati ya Shakira na Lionel Messi?

 Jul 4, 2023 - 13:24

Nyuma yo kumara imyaka myinshi muri Spain nk'amwe mu mazina akomeye yabarizwaga mu mujyi wa Barcelona, Lionel Messi na Shakira, haribazwa ugiye kuba umwami cyangwa umwamikazi mu mujyi wa Miami bongeye guhuriramo.

Amazina abiri yamamaye mu mujyi wa Barcelona mu myaka myinshi cyane, Shakira na Lionel Messi, ubu bombi batuye i Miami, hamwe n’ibindi byamamare bibarirwa mu magana.

Uyu muhanzikazi ukomeye mu njyana ya pop yimukiyeyo mu mezi ashize nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari myugariro wa Barcelona, Gerard Pique, mu gihe Messi we amaze  igihe gito yimukiyeyo, nyuma yo kuva muri Paris Saint-Germain akerekeza muri Inter Miami.

Shakira afite ubucurizi bukomeye muri Amerika, ndetse yifuza kuyobora isoko ryaho

Bombi bafite inyungu zabo bwite mu bucuruzi hanze y’umuziki na siporo, ubu rero  bagomba kwerekeza amaso ku ntego yo kuba umwami cyangwa umwamikazi w’umujyi wa Florida

Shakira afite intego zo kuyobora isoko rya Amerika

Mbere na mbere, Shakira yashyize ahagaragara parufe 38 mu izina rye, ibintu byanamuzaniye inyungu nyinshi.

Ariko aya yinjiza arenze kure ishusho ye. Bivugwa ko afite umutungo ufite agaciro ka miliyoni 300 z'amadolari, yinjije binyuze mu ndirimbo ze, ariko kandi nk'umucuruzi.

Yashoye imari kandi mu myenda no mu biribwa ndetse no mu bundi bucuruzi.

Igice kinini cy'amafaranga yinjiza ava mu mutungo utimukanwa, kuko afite inzu i Miami, amazu abiri muri Barcelona, umurima muri Uruguay n'ikirwa cyigenga muri Bahamas.

Kuva kera yabaye icyamamare muri Amerika, ariko yamaze igihe kinini kure ya Amerika ya ruguru kandi yizera ko azongera kuba umwe mu byamamare bizwi cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Messi we yajyanye umupira we hanze y'Uburayi

Nk’uko Forbes na Celebrity Net Worth babitangaza, ngo Lionel Messi afite umutungo w'agaciro ka miliyoni 600 z'amadolari. Mu myaka yashize, amasezerano yagiranye na Barcelona yari ku mushahara wa miliyoni 160 z'amadorari  ku mwaka.

Lionel Messi yari asanzwe afite ubucurizi bukomeye muri Amerika, yifuza no gushyiramo imbaraga namara kugerayo

Amafaranga yinjiza akuye mu baterankunga, ni  40m na 60m z'amadolari ku mwaka kuzamura, mu gihe amafaranga yinjiza buri mwaka arenga 200m z’amadorari ku mwaka na ho amafaranga yinjije mu mwuga we,  ni miliyari 1.3.

Kuri iyi mibare yose, tugomba noneho gushyiramo amasezerano aheruka gusinya muri Inter Miami. Ubwo azaba ari i Miami, azakora uko ashoboye akomeze imishinga ye y'ubucuruzi muri Amerika, aho bwinshi muri bwo bwari i Miami na mbere yuko yimukirayo muri iyi mpeshyi.