Element yashyize umucyo ku byo kujyanwa mu nkiko na 1:55 AM

Element yashyize umucyo ku byo kujyanwa mu nkiko na 1:55 AM

 Jun 27, 2025 - 21:55

Nyuma y'uko hari hashize iminsi bivugwa ko Element Eleeeh na 1:55 AM bari mu nzira bagana inkiko kugira ngo babafashe gukemura ibibazo bafitanye nyuma y'uko kwihuza ubwabo byananiranye, Element yabishyizeho umucyo agaragaza ko bari mu nzira zo kubikemura.

Element ubwo yari mu kiganiro kuri 'Kiss FM', yavuze ko ibibazo afitanye na 1:55 AM biri kugenda bikemuka binyuze mu biganiro bari kugirana ubwabo hagati yabo nta nkiko zibijemo.

Yavuze ko 1:55 AM ari umuryango we basangira iby'ibyishimo n'ibibazo, bityo ko ibibazo bagirana babikemurira imbere cyane ko ntazibana zidakomanya amahembe.

"Maze iminsi mbibona n'abantu benshi barabimbaza inyuma ya camera, ariko uko bisa kose uriya ni umuryango wange kandi ikibazo cyose twagira twagikemurira imbere... Business yose ku Isi ibamo ibibazo ariko birakemuka, cyane cyane iyo abantu bahuje bakaganira byose birashoka.

"Utubazo twose twaba turimo (muri 1:55 AM) utwo ari two twose turi gukemuka."

Ibi abitangaje nyuma y'uko mu minsi ishize Umuyobozi wa 1:55 AM, Kenny Mugarura yatangarije The Choice Live ko guhuza na Element byagoranye bahitamo kubishyira mu maboko y'abanyamategeko babo.

Bivugwa ko Element abereyemo 1:55 AM umwenda w'amafaranga asaga miliyoni 20, w'indirimbo yakoze ntabahe amafaranga yazo ndetse akaba amaze iminsi yarataye akazi.

Element yavuze ko ibibazo afitanye na 1:55 AM biri mu nzira zo gukemuka