Dore aho M23 ikura amafaranga

Dore aho M23 ikura amafaranga

 Apr 16, 2023 - 03:06

Umwe mu bayobozi b'umutwe wa M23 yatangaje aho bakura ubushobozi bwo gukora intambara.

Mu ntambara ikomeje guhanganisha umutwe wa M23 n'igisirikare cya DR-Congo FARDC, buri gihe hibazwa aho umutwe wa M23 ukura ubushobozi bwo gukora intambara.

Guverinoma ya Congo yakomeje kugenda itunga intoki Leta y'u Rwanda ko ariyo ifasha uyu mutwe, ariko u Rwanda narwo rubihakana rwivuye inyuma.

Ku bw'ibyo, Umuvugizi wungirije w'umutwe wa M23 Munyarugerero Canisius yatangaje isoko y'amafaranga bakoresha aho bayakura ndetse n'intwaro bakoresha aho bazikura.

Uyu muvugizi, yatangaje ko badaterwa inkunga n’u Rwanda cyangwa ikindi gihugu cy’amahanga nk'uko bigarukwaho.

Avuga ko ahubwo inkunga yabo iva Mubanyekongo baharanira kurenganurwa, ndetse ubundi bufasha bukava muri Guverinoma ya Congo ubwayo.

Umuvugizi wungirije w'umutwe wa M23 Munyarugerero Canisius

Mu magambo ye yagize ati "Ubushobozi bw’amasasu n’imbunda biva muri Guverinoma ya Kinshasa, izindi nkunga zikava mu baturage bacu babanyecongo. Hanyuma natwe tukishakamo ubushobozi kugira ngo turebe ko twagera ku ntego twiyemeje."

Ikindi kandi yongeyeho ko ahantu bafata haba hari ibiribwa n'ibinyobwa, bityo ko nta by'inkunga ziva hanze bakenera. Ati" Twirwanaho nk'abantu baharanira uburenganzira bwacu."

Itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye(UN) muri DRC ryatangaje ko izi nyeshyamba zashyizeho uburyo bwo gusoresha ku mipaka, bikaba aribyo bibafasha kwinjiza amafaranga menshi, abatera inkunga mu buzima bwa buri munsi.

Nubwo uyu muryango utazanga ibi, ariko hari n'abandi bajya kure bakavuga ko imitwe myinshi ikorera mu Burasirazuba bwa Congo, icuruza amabuye y'agaciro mu buryo bwa magendu bikaba ariho bakura amafaranga, bityo M23 nayo ikaba itarasigaye inyuma kuri iyi ngingo.

Magingo aya, M23 yarekuye ibice bigari yari yarafashe mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y'amahoro, ariko Leta ya Congo iravuga ko itazagirana ibiganiro n'uyu mutwe, ko ahubwo bagomba kujya mu kigo cya KINDU aho bazafashirizwa gusubira mu buzima busanzwe.