Ben Affleck na Matt Damon ntibishimiye Donald Trump nyuma yo gukoresha igice cya filime ‘Air’ kugira ngo akusanye amafaranga mu birori bya politiki ku rubuga rwe rwa Truth, aho yafashe amajwi ya Damon avuga ko “Amafaranga ashobora kukugura hafi ikintu icyo ari cyo cyose, ariko adashobora kukugura kudapfa", akayakoresha nkana mu nyungu ze.
Trump yigabije firime y'abandi nta ruhushya ahawe
Nkuko bisanzwe kuri Trump, yafashe amajwi atabiherewe uruhushya, nkuko yabikoze ku ndirimbo “Halleluya” ya Leonard Cohen, “We’re Not Gonna Take It” ya Twisted Sister, “I Won’t Back Down” ya Tom Petty, ndetse na “Macho Man” ya the Village People, zose yagiye akoresha mu nyungu ze, nta ruhushya yabiherewe.
Ako kanya, isosiyete ikora ibijyanye n’ubuhanzi Artists Equity, yahise isohora itangazo ivuga kuri iki kibazo, rigira riti: “Ntabwo twigeze tubimenya mbere, ntitwigeze tubyemera, kandi ntitwatanze cyangwa ngo twemeze amashusho cyangwa amajwi ayo ari yo yose yaturutse muri firime Air ari gukoreshwa na Trump, haba mu buryo bwa politiki cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose yayakoreshamo.“
Ben Affleck, Mat Damon n'abafite uruhare kuri firime Air, bamaganiye kure Trump
Kugeza ubu, hategerejwe kureba icyo amategeko aribuze kubikoraho.