Ni igitaramo yari yateguye cyabaye tariki 31 Ukuboza 2025, mu Karere ka Rubavu ahazwi nka 'Rubavu Public Beach'.
Ni igitaramo cyaririmbyemo abahanzi barimo Social Mula, Bushali, Danny Nanone, Mr Kagame, Lamah ndetse basusurutswa na DJ Kavori, DJ Benda na DJ Montag.
Kenny Sol yari umwe mu bahanzi bari ku rutonde rw'abahanzi bagombaga kuririmba, gusa we byarangiye atabonetse ku munota wa nyuma.
Mu kiganiro yagiranye na The Choice Live, DJ Kavori wari wateguye iki gitaramo, yavuze ko Kenny Sol yamuhakaniye amubwira ko yiboneye akazi ahandi hazwi, ibintu DJ Kavori yafashe nk'agasuzuguro no kudakora kinyamwuga.
Ati "Kenny Sol twari dufitanye amasezerano y'uko aza kuririmba mu gitaramo nateguye, ntiyaboneka yigira mu kandi kazi. Yarambwiye ngo ntabwo yaza yabonye andi mahirwe (akandi kazi)."
DJ Kavori avuga ko icyo ashaka ari uko Kenny Sol n'abo bakorana bubahiriza ibiri mu masezerano bagiranye, bagakuba kabiri amafaranga bari bumvikanye.
Yakomeje avuga mu gihe batabyubahirije, agomba kubajyana mu nkiko kuko kuri ubu n'iyo agerageje guhamagara umujyanama wa Kenny Sol yanga kumwitaba kuko yanamublotse.
Ati "Icyo nshaka ni uko bubahiriza amasezerano. Nk'uko abivuga, agomba gukuba kabiri amafaranga nari namuhaye."
Collin Mugabo usanzwe ureberera inyungu Kenny Sol, aganira na The Choice Live yavuze ko DJ Kavori yakagombye kubegera bagakemura ikibazo bafitanye kuko guharabika izina ry'umuhanzi ntacyo byakemura.
Yashimangiye ko batigeze banga kumwitaba, ahubwo ni uko mu minsi ishize bari bahuze kubera iminsi mikuru.
Ati "Ntawanze kuvugana nawe ni uko mu minsi ishize twari duhuze kubera iminsi mikuru, ariko n'ubwo yampamagara nonaha twakemura ikibazo gihari ariko ntabwo numva ko kujya mu mategeko aribyo ngombwa cyane."
Dj Kavori yatangaje ko agiye kujyana mu nkiko Kenny Sol
Kenny Sol arashinjwa kwica amasezerano yari yagiranye na DJ Kavori

