Chelsea mu nzira zo gutsindira Kylian Mbappe

Chelsea mu nzira zo gutsindira Kylian Mbappe

 Aug 3, 2023 - 06:16

Mu gihe mu Bufaransa bikomeje kuba hasi hejuru hagati ya Kylian Mbappe na Paris Saint-Germain, biravugwa ko uyu musore yaba yiteguye kwerekeza muri Chelsea.

Biravugwa ko umufaransa Kylian Mbappe yaba yiteguye kwerekeza mu ikipe ya Chelsea muri iyi mpeshyi mu gihe akomeje gukwepana n'ikipe ya Paris Saint-Germain ishaka kumugurisha nyamara we ashaka gusoza amasezerano ye.

PSG ikomeje gushaka uko yagurisha Kylian Mbappe wanze kongera amasezerano muri iyi kipe, ndetse akaba aherutse no kwanga akavagari katangwaga n'ikipe ya Al Hilal yo muri Saudi Arabia.

Mu gihe bivugwa ko PSG yifuza miliyoni 215 z'amapawundi ku ikipe yifuza kuba yagura Kylian Mbappe, umuherwe wa Chelsea Toddy Boehly yagiranye ibiganiro na Nasser Al Khelaifi uyobora PSG ku isinyishwa rya Mbappe. 

Inkuru dukesha ikinyamakuru Sport cyandikira muri Espagne ivuga ko Mbappe yiteguye kuba yajya mu ikipe ya Chelsea ariko akahakina umwaka umwe gusa.

Kylian Mbappe asigaje amasezerano y'umwaka umwe muri PSG ariko ntakozwa ibyo kongera amasezerano muri iyi kipe, dore ko byitezwe ko azasinyira ikipe ya Real Madrid mu mpeshyi ya 2024.

Uyu musore rero biravugwa kp mu rwego rwo kwirinda kwicara ku gatebe ka PSG adakina umwaka wose, ashobora kwemera kuba yagurishwa cyangwa agatizwa umwaka umwe muri Chelsea akabona kwerekeza muri Real Madrid.

Ikipe ya PSG yamaze kumenyesha Kylian Mbappe n'abamuhagarariye ko niba atemeye kongera amasezerano muri iyi kipe cyangwa ngo yemere kugurishwa, azamara umwaka usigaye ku masezerano ye adakinishwa muri iyi kipe.

Ibi byaba ari ikibazo gikomeye kuri uyu mukinnyi ugomba kuzaba ayoboye ikipe y'igihugu y'u Bufaransa muri Euro2024 kuko hashobora kubaho gusubira inyuma ku rwego rwo hejuru, ndetse ikindi kibazo kikaba kuba Real Madrid yifuza kujyamo ititeguye gutanga izo miliyoni PSG yifuza.

Ibi byose nibyo bishobora gutuma Mbappe afata ikemezo cyo kuba yakinira ikipe ya Chelsea mu mwaka w'imikino utaha ku ntizanyo, cyangwa yaba anaguzwe mu masezerano ye agahariramo inzira izamugeza muri Real Madrid.

Mbappe ashobora kwerekeza muri Chelsea iri gutozwa na Pochettino wamutoje muri PSG