Cardi B yasobanuye uburyo ari we wabaga intandaro yo gutandukana na Offset

Cardi B yasobanuye uburyo ari we wabaga intandaro yo gutandukana na Offset

 May 19, 2024 - 10:23

Umuraperikazi Cardi B wari umaze iminsi yaratandukanye n’umugabo we Offset bapfa ko badahana umwanya, yahishuye ko ari we nyirabayazana wa byose kuko ari we utarahaga umwanya umugabo we akamurutisha umuziki.

Mu mpera z’umwaka wa 2023 nubwo hatangiye kuvugwa cyane inkuru z’aba bombi bivugwa ko batandukanye ndetse na bo ntibasibaga kubyitangariza ko bamaze gutandukana.

Gusa nubwo ibi byavuzwe, ntibyateye kabiri hatangira kongera kugaragara amafoto n’amashusho basohokanye ndetse bishimanye, bari gusangira iminsi mikuru, bituma abantu batangira gukeka ko ibyo bari kuvuga byose ari imikino bibereyemo , ko ahubwo nta kabuza bagikundana.

Icyo gihe Cardi B yahitaga afata iya mbere akavuga ko bamaze gutandukana ndetse ko nta gahunda abona yo kongera gusubirana, ko ahubwo igisigaye bagiye kujya bahuzwa n’abana gusa ndetse bakajya banyuzamo bakerekana ko bagikundana mu rwego rwo kurinda abana kuba bamenya ibya se na nyina bikaba byabagiraho ingaruka.

Mu kiganiro Cardi B yagiranye na Rolling Stone, yahishuye ko gushwana kwe na Offset bya hato na hato, byaterwaga na we kuko wasangaga umwanya munini awuharira umuziki bigatuma aburira umwanya umugabo we ugasanga ari byo bahora bapfa.

Cardi B yavuze ko wasangaga umugabo we ahora amushinja kutamuha umwanya . Ati “Umwanya wose nawuhariraga umuziki, sinibuke ko n’umugabo ahari kandi ankeneye.”

Uyu muraperikazi avuga ko ku mwanya wa mbere habaga hari umuziki, ku mwanya wa kabiri hari umwana na we agomba kwitaho, bikarangira umugabo amwibagiwe akamuburira umwanya.

Yakomeje abwira iki kinyamakuru ko nubwo baherutse kwiyunga bagasubirana ariko hakirimo ibintu bitarakemuka, ari yo mpamvu biyemeje ko mu minsi iri imbere bazafata umwanya bakajya ahantu bakamaranayo igihe nta bindi bahugiyemo.