CAF yatangaje agaciro k'ibihembo bizatangwa muri AFCON 2025

CAF yatangaje agaciro k'ibihembo bizatangwa muri AFCON 2025

 Dec 19, 2025 - 21:02

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ryatangaje ku mugaragaro imiterere y’ibihembo by’irushanwa ry’Igikombe cy’Afurika (AFCON) 2025, riteganyijwe gutangira mu mpera z'iki cyumweru mu gihugu cya Morocco.

Iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu 24 byo ku mugabane wa Afurika, aho amafaranga yose azatangwa nk’ibihembo angana na miliyoni 32 z’amadolari ya Amerika, ibintu byerekana uko CAF ikomeje gushyira imbaraga mu kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru muri Afurika.

Nk’uko byatangajwe na CAF, igihugu kizegukana igikombe kizahabwa miliyoni 7 z’amadolari, mu gihe icyegukanye umwanya wa kabiri kizahabwa miliyoni 4 z’amadolari. Amakipe azagera muri kimwe cya kabiri k'irangiza azahabwa miliyoni 2.5 z’amadolari kuri buri kipe, mu gihe azagera muri kimwe cya kane azahabwa miliyoni 1.3 z’amadolari.

Amakipe azagera muri kimwe cya munani azahabwa amadolari ibihumbi 800 kuri buri kipe, mu gihe azasoza ari aya gatatu mu matsinda azahabwa amadolari ibihumbi 700. Aya kane mu matsinda azahabwa amadolari ibihumbi 500 kuri buri kipe.

CAF yashimangiye ko uyu mugabane w’ibihembo ugamije kwemeza ko ibihugu byose 24 byitabiriye AFCON 2025 bihabwa inkunga y’amafaranga, nk’inyongera ku rwego rw’iterambere ry’umupira w’amaguru, ndetse no gushyigikira amakipe y’ibihugu mu bikorwa byayo bya buri munsi.

Iri rushanwa ritegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru benshi hirya no hino muri Afurika, aho Morocco izaba yakiriye ibihugu bikomeye byitezweho guhatanira iki gikombe gokomeye ku mugabane wa Afurika.