Byasaba ikiguzi gihanitse kugira ngo nge mu ihangana na Sheebah-Spice Diana

Byasaba ikiguzi gihanitse kugira ngo nge mu ihangana na Sheebah-Spice Diana

 Sep 18, 2023 - 23:01

Umuhanzikazi Spice Diana yatangaje ko kugira ngo ajye mu ihangana mu muziki na Sheebah Karungi cyangwa undi muhanzi byasaba Abagande kugurisha utwabo twose kugira bitabiriye icyo gitaramo.

Umuco w'intambara yo guterana amagambo imaze gukwira mu myidagaduro yo muri Uganda mbere yuko abahanzi bakora ibitaramo byabo. Kuri ubu, Spice Diana aremeza ko uwakisukira kujya mu ihangana nawe byamuhenda cyane kandi ngo kwinjira mu gitaramo hakinjira umugabo hagasiba undi.

Ku 15 Nzeri 2023, nibwo ihangana ryari rimaze amezi arenga abiri hagati ya Sheebah Karungi na Cindy Sanyu ryasorejwe kuri Kololo Independence Grounds, aho magingo naya hakiri impaka z'umuhanzi waba yaremeje undi, dore ko abarimo Jose Chameleone bemeje ko aba bombi baguye miswi.

Kugera n'ubu impaka zirakomeje ku waba yaremeje undi hagati ya Sheebah na Cindy

Ku bw'ibyo, Spice Diana nk'umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda, yatangaje ko kuba yajya mu ihangana na Sheebah Karungi cyangwa undi muhanzi wese muri Uganda, atabikora ngo kubera ko byabaye yaca amafaranga atagira ingano.

Ati "Ntabwo nshobora kujya mu ihangana kubera ko byaba bihenze cyane. Nakwaka amafaranga menshi cyane. Sinzi ko hari umu-Producer wakemera gutanga amafaranga nakwaka kugira ngo ninjire muri iryo hangana."

Diana akaba yavuze ko atemera ibyo guhangana ngo kubera ko adashaka gupimira ubushobozi bwe ku bandi kuko ngo ariyizi. Si ubwa mbere Diana yaba avuze ko atajya mu byo kujya mu ihangana n'undi muhanzi, kuko mu minsi yashize nabwo yatangaje ko umuntu ujya mu ihangana ataba yiyizeye kandi ko aba ari hasi cyane.

Spice Diana aremeza ko kugira ngo ajye mu ihangana n'undi muhanzi muri Uganda byasaba ikiguzi gihanitse

Ibyo akaba yari yabigarutseho nyuma yuko umuraperi Gravity Omutujju yatangaje ko azakora uko ashoboye kose we na Sheebah bakajya mu ihangana.

Spice Diana nubwo akomeje kwerekana ko adashaka ihangana iryariryo ryose n'undi muhanzi, ariko kandi mu minsi yashize yavuze ko hariho abantu ba "Fake feminist", ibyahise bisanishwa na Sheebah kuko ariwe mu feminist cyane muri Uganda.

Feminist akaba ari abantu baharanira uburenganzira bw'abagore n'abakobwa. Kuri iyi mpamvu, ku mbuga nkoranyambaga, bakaba bavuga ko Spice Diana arimo gushotora gake gake Sheebah Karungi kugera basakiranye byeruye.