Bwa mbere Oda Paccy yahishuye uko yahaye amahirwe Lick Lick yo guhura n'umwana yihakanye

Bwa mbere Oda Paccy yahishuye uko yahaye amahirwe Lick Lick yo guhura n'umwana yihakanye

 Sep 13, 2024 - 10:33

Umuraperikazi Oda Paccy yahishuye uko Lick Lick yaje kumusaba amahirwe yo guhura n'umwana yihakanye ubwo yari amutwite, akomoza ku gahinda yamuteye kugeza ubwo yifuje kujya mu gisirikare kugira ngo azamwihorereho.

Mu kiganiro Oda Paccy yagiranye na Isibo FM, yatangaje ko Lick Lick yamuteye ibikomere ubwo yari amaze kumutera inda akayihakana.

Paccy yavuze ko aka gahinda yamuteye katumye agera aho yifuza kujya mu gisirikare ashaka kuzamwihoreraho kugira ngo byibuze azazane imbunda amurase nawe yumve aruhutse.

Paccy yavuze ko nubwo Lick Lick yihakanye umwana, ariko yamuhaye amahirwe ngo ahure n'umwana mu rwego rwo gusibanganya icyasha kimuriho ko yihakanye umwana.

Yavuze ko ubwo Lick Lick yazaga mu Rwanda mu 2023 aje mu bukwe bwa The Ben, yaramuhamagaye amubwira ko ashaka kubona umwana, ku nshuro ya mbere mu myaka 12 yari ishize avutse.

Paccy avuga ko kuri we nk'umuntu w'umubyeyi uzi agaciro ko kuba umwana yabona Se umubyara, kandi  ntiyifuzaga ko umwana azakura yumva ko Mama we ari we wamubujije amahirwe yo guhura na Se ubwo yazaga mu Rwanda.

Ati "Icyo gihe Lick aza yarampamagaye ati 'Paccy ndashaka kubona umwana. Mu by'ukuri ndi umubyeyi nzi agaciro ko kuba umwana yabonana na Se, kandi byari binayeye isoni kumva ko umwana yakura avuga ngo 'Papa yaje mu Rwanda Mama aba ari we wica ibintu."

Yavuze ko Lick Lick akimara kubimusaba yabaye umubyeyi w'imfura aramureka barabonana.

Paccy yavuze yaje kuza amuha umwana, Lick Lick amusaba ko nawe bajyana Paccy abyamaganira kure ngo hatagira ababonana bakagira ngo hari n'ibyo bagipanga.

Yavuze ko icyo gihe umwana birirwanye ndetse baranatahana nk'umubyeyi n'umwana, ndetse avuga Paccy avuga ko uwo mwanya yari awukeneye kugira ngo byibuze umwana nawe yumve uburyohe bwo kubona ababyeyi bombi mu buto bwe.

Ati "Niwo mwanya nge nifuzaga kugira ngo  nibura umwana azavuge ngo 'mu myaka yange y'ubuto nabonye Papa' hanyuma mpe n'amahirwe Se w'umwana kugira ngo abashe kumubona, dusibanganye cya kintu kitwa ko yihakanye umwana."

Yakomeje avuga ko ku munsi ukurikiyeho Lick Lick yongeye kumusaba umwana ngo batemberane, Paccy yarabyemeye ariko abanza ku mwandikisha urupapuro rugaragaza n'isaha agomba kuba yamugaruriye, bitewe n'amakenga yari afite ku mubyeyi umwana yari abonye bwa mbere mu buzima. Ati "Iyo umwana wange atagaruka saa 18:00 hari kuba intambara ikomeye."

Paccy yavuze ko yaje kubabazwa cyane n'amagambo mabi yaganirije umwana biherereye, nyamara Paccy yashaka ko bavuga ukuri kose umwana yumva undi akabyanga.

Paccy avuga ko kandi ababazwa cyane no kuba Lick Lick agenda abwira abantu ko ari we wishyurira umwana ishuri, nyamara mu by'ukuri nta kintu na kimwe ajya amukorera