Burna Boy yabaye Umunyafurika wa mbere wujuje sitade muri USA

Burna Boy yabaye Umunyafurika wa mbere wujuje sitade muri USA

 Jul 9, 2023 - 05:52

Umuhanzi Burna Boy yakoze amateka mu ijo rya cyeye yo kuba ariwe muhanzi wo muri Afurika ubashije kuzuza sitade muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika.

Umuririmbyi wegukanye Grammy Awards n'ibindi bihembo, Damini Ogulu amazina nyakuri ya Burna Boy, yongeye gukora amateka kuri uyu wa 08 Nyakanga 2023 yo kuba ariwe muhanzi wujuje sitade muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika ukomoka muri Afurika. 

Burna Boy ukunze kwiyita "African Giant" akaba yabashije kuzuza 'Citi Field Stadium' ijyamo abantu ibihumbi 41,000 iherereye i New York ho muri Amerika kuri uyu Gatandatu, aho abafana bari bakubise buzuye.

Burna Boy yabaye Umuhanzi wo muri Afurika wujuje sitade muri USA 

Mu gihe kandi igitaramo cyari kigitangira, mushiki wa Burna Boy Nissi Ogulu uzwi nka Nissi akaba nawe yabanje kuririmba, dore ko nawe ku myaka ye 25 ari umuhanzikazi. 

Mu gihe kandi igitaramo cyari kirimbanyije, Burna Boy akaba yatumiye umuraperi w'Umwongereza Dave baririmba indirimbo bise 'Location.'

Burna Boy akaba yaririmbye indirimbo ze nyinshi zirimo izo guhera kuri alubumu ya Gatatu kugera kuya Gatandatu. Izo alubumu ni: ‘Outside’, ‘African Giant’, ‘Twice As Tall’, ndetse na ‘Love Damini’.