Bruce Melodie yaba yarasubitse ibitaramo afite muri Canada?

Bruce Melodie yaba yarasubitse ibitaramo afite muri Canada?

 Aug 23, 2024 - 09:45

Benshi mu bakunzi b'umuhanzi Bruce Melodie bakomeje kwibaza niba yaba yarasubitse ibitaramo yagombaga gukorera mu mijyi itandukanye yo muri Canada, nyuma y'uko hatangajwe abahanzi bazaririmba mu iserukiramuco rya 'Iwacu Muzika' bagasanga amatariki yabyo arahura n'ayo Bruce Melodie yagombaga kuba ari muri Canada.

Ku munsi w'ejo nibwo hatangajwe urutonde rw'abahanzi bagomba kuzaririmba mu iserukiramuco rya 'Iwacu Muzika' muri uyu mwaka, aho bagomba kuzenguruka mu turere 8 tugize igihugu mu gihe cy'amezi asatira kuri abiri.

Icyakora muri uyu mwaka hajemo impinduka z'uko uturere twabaye 8, aho kuba 4 nk'uko byari bisanzwe bimenyerewe. Ikindi kandi muri uyu mwaka nta gitaramo giteganyijwe mu mujyi wa Kigali, nk'uko byatangajwe ko ubu gahunda ihari ari ukwegereza abahanzi abaturage bo mu ntara, gusa Kigali naho hari ibyo bari kubategurira.

Iri serukiramuco rizatangira tariki 31 Kanama 2024 kugeza 19 Ukwakira 2024, biteganyijwe ko rizazenguruka mu turere turimo Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Ngoma, Bugesera, Huye, Rusizi na Rubavu.

Mu bahanzi barindwi batangaje harimo Bruce Melodie, Bwiza, Bushali, Chris Eazy, Kenny Sol, Danny Nanone na Ruti Joel.

Nubwo Bruce Melodie yari yitezwe cyane muri ibi bitaramo, ariko kandi biragaragara ko amatariki yabyo ahura neza n'ibyo yateguje ko azakorera mu mijyi itandukanye yo muri Canada kuva tariki 28 Nzeli kugeza 19 Ukwakira 2024, bituma hibazwa uko azabihuza.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ku munsi w'ejo ubwo hamurikwaga aba bahanzi, Bruce Melodie yatangaje ko amatariki y'ibitaramo byo muri Canada bamaze kuyahindura kuko agomba kubanza agashyira imbaraga muri ibi bya 'Iwacu Muzika'.

Icyakora avuga ko ku bufatanye n'abamufashaga gutegura ibyo muri Canada, kugeza ubu ntabwo baremeza neza andi matariki mashya ibi bitaramo byazaberaho.

Byari biteganyijwe ko Bruce Melodie azataramira mu mijyi ine, ari yo Montreal, Edmonton, Ottawa na Toronto.