Bitunguranye! Davido ashaka guhagarika umuziki

Bitunguranye! Davido ashaka guhagarika umuziki

 Aug 20, 2023 - 06:01

Umwe mu bahanzi bakunzwe muri ibi bihe muri Nigeria ari we Davido yahishuye ko ashaka guhagarika umuziki abakunzi be bacyimunyotewe.

David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido mu njyana ya Afrobeats akaba anakomoka muri Nigeria, yatunguranye atangaza ko yifuza guhagarika umuziki abantu bacyimukunda kuko ngo atifuza kuzaharika umuziki abafana basigaye bamubona ku rubyiniro bakimyoza bakazunguza umutwe bakitahira.

Uyu muhanzi wari umaze iminsi mu rw'imisozi igihumbi ndetse mu ijoro rya cyeye akaba yahagurikije abanyarwanda barimo umukuru w'Igihugu Paul Kagame ndetse n'isi yose ubwo yakoraga igitaramo cy'akataraboneka muri BK Arena i Kigali ubwo hasozwa Iserukiramuco rya "Giants of Africa."

Davido wataramiye i Kigali yari yabanje guhura na Perezida Kagame

Davido wasoje igitaramo ahita afata rutemikirere yerekeza muri Leta zunze ubumwe z'Amarika gupfundikira Iserukiramuco rya Afronation rimaze iminsi ribera mu mugi wa Detroit, muri urwo rugendo, akaba ari ho yahise atangariza ibyo gushyira akadomo ku muziki we umaze kuryohera imbaga ku ruhando mpuzamahanga.

Umuririmbyi wa "Unavailable," akaba yatangarije umu-blogger witwa Tunde Ednut ku ruta rwe rwa Instagram, ko ikintu agirira ubwoba cyane ari ukuzabona umuziki we ugenda usubira inyuma cyane abafana batakimwiyumvamo.

Akaba yunzemo ko abanyamuziki bagera igihe abantu bagukunda umuziki wabo cyane, ariko ngo nyuma bikagenda bisubira hasi cyane, maze avuga ko yifuza guhagarika umuziki mbere yuko bigera kuri urwo rwego ndetse na mbere yuko ashiramo umwuka.

David Adedeji Adeleke ashaka guhagarika umuziki abakunzi be bacyimunyotewe

Ati "Mu by'ukuri ikintu kimwe cyintera ubwoba muri ibi bihe, ni ukuzabona abantu batakinyishimira. Kuri ubu, iyo ngiye ku rubyiniro abantu bararira ndetse bamwe bagasara. Ariko mba mfite ubwoba igihe umuziki wange uzatangira kugenda ujya hasi ku buryo abantu bose bazajya babibona. Ibyo rwose bintera ubwoba. Si nshaka ko bizagera kuri urwo rwego.Nkunda gutera urwenya n'inshuti zange nkababwira ko nzahagarika umuziki mbere yuko mva mu buzima."

Davido wavutse mu 1992, akaba yaraje gutangira umuziki mu 2009 ndetse mu 2012 akaba aribwo yatangiye kumenyekana mu ndirimbo nka 'Aye', ndetse magingo aya, akaba amaze gukora alubumu enye aho iya nyuma yise "Timeless" yasohoye muri uyu mwaka ikomeje gukora amateka. Uyu muhanzi akaba yaregukanye ibihembo bitabarika gusa akaba atarabasha kwegukaba Grammy Awards.