Birasandaye! Iran ihaye gasopo Israel| U Burusiya mu kamwenyu

Birasandaye! Iran ihaye gasopo Israel| U Burusiya mu kamwenyu

 Oct 15, 2023 - 16:30

Iran yasezeranyije Israel umutingito ukomeye mu gihe itahagarika ibikorwa byayo muri Gaza, mu gihe USA nayo yazanye ubwato bwo gutabara Israel. U Burusiya buri kwigamba gutoza inzira ingabo za Ukraine mu mugi ukomeye.

Ibyo mu burasirazuba bwo hagati bikomeje gutera icyikango gikomeye cyane, ni nyuma yuko ingabo za Israel zikomeje kuritagura icyo zihiye na cyo cyose mu Ntara ya Gaza yo muri Palestine, kugera naho ingabo za Israel zasabye abaturage barenga Miliyoni 1.1 bari batuye mu Majyaruguru ya Gaza kwimukira mu Majyepfo yiyo Ntara.

Uku kwihorera kwa Israel kwaje gukurukiye ibitero umutwe wa Hamas wo muri Gaza wagabye muri Israel mu Cyumweru gishize. Ku bw'ibikorwa bya kinyamaswa Israel iri gukora ku butaka bwa Palestine, ubutegetsi bwa Iran bwahaye gasopo ikomeye Israel yo guhagarika ibyaha by'intambara bari gukora bagahita bayoboka ibiganiro by'amahoro.

Israel ikomeje kwangiza byinshi muri Gaza

Iran ikaba yaburiye Israel ko nidahagarika ibyo byaha iri gukora, iragwirwa "n'Umutingito ukomeye". Ni mu gihe Israel nayo itangaza ko igiye gutangira ibikorwa bikomeye bya gisirikare ku butaka bwa Gaza ndetse no ku butaka bwa Liban buri ho umutwe wa Hezbollah nawo uri gufasha Hamas.

Mu gihe umwuka ukomeje gututumba, Amerika yanzanye ubwato rutura mu nyanja ya Mediterane bubaye ubwa Kabiri igejejemo kuva iyi ntambara yatangira, kugira ngo buhite bugoboka Israel mu gihe hari ikindi gihugu cyakivanga muri iyi ntambara urugero nka Iran yasizoye.

Ibya Israel na Hamas bikomeje gufata intera

Magingo aya abantu 2,329 bo muri Palestine bamaze kwicwa na Israel, barimo abana 724. Nibura abantu 9,700 barakomeretse guhera Israel yatangiza ibitero muri Gaza. Imibare yabishwe ku ruhande rwa Israel yagumye kuri 1,300 naho abakomeretse bakarenga 3,400. Ni mu gihe abantu 150 Hamas yashimuse.

U Burusiya buri kwikomanga ku gatuza

Mu gihe mu burusirazuba bwo hagati umuriro ukomeje kwaka, u Burusiya na Ukraine nabo intambara n'injyanamuntu, aho ingabo z'u Burusiya ziri kwigamba gukubita inshuro iza Ukraine mu mugi wa Avdiivka.

Ku rundi ruhande, Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin akaba nawe atangaza ko ingabo ze zihagaze bwuma ku mirongo y'urugamba, ndetse akaba avuga ko Amerika yatangije intambara ku gihugu cye ndetse n'u Bushinwa.

Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin aravuga ko ingabo ze zihagaze bwuma ku mirongo y'urugamba

Naho kandi ku mirongo y'urugamba, Minisiteri y'ingabo mu Burusiya iratangaza ko kuri iki Cyumweru Ukraine yohereje ku butaka bwabo dorone 27 mu gace ka Kursk ariko ngo zigashyirwa hasi.

Roman Starovoit Guverineri wo mu Ntara ya Belgorod mu Burusiya, yavuze ko ibyo bitero byabaye Kursk byabaye no mu Ntara ye. Icyakora akaba atatangaje niba hari ibyangijwe. Ni mu gihe u Burusiya nabwo bukomeje ibitero bidakuraho ku butaka bwa Ukraine.