Bidasubirwaho Papa Fransis I yemeje ko ababana bahuje ibitsina bazajya bahabwa umugisha

Bidasubirwaho Papa Fransis I yemeje ko ababana bahuje ibitsina bazajya bahabwa umugisha

 Dec 18, 2023 - 17:40

Bwa nyuma nyiri ubutungane Papa Fransis I yemeje ko ababana bahuje ibitsina, abazwi nk'abatinganyi, abapadiri bagiye kujya babaha umugisha muri Kiliziya Gatolika.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza 2023, Umushumba wa Kiliziya Gatolika mu Isi Nyiri ubutungane Papa Fransis I, yatanze uburenganzira ku baseseridoti bwo kujya baha umugisha ababana bahuje ibitsina, nk'uko amashyirahamwe yabo yari amaze iminsi abihirimbanira.

Ibi byemeje na Papa ubwe mu baruwa yavuye i Vatican ivuga ko umuntu ushaka urukundo rw'Imana, nta mpamvu yo kumushyira ku ruhande. Iyi baruwa ya Papa, ikaba ije isubiza indi baruwa y'abakaridinari batsimbaraye ku byakera banditse mu Ukwakira 2023, basaba ko Papa yatanga umucyo kuri icyo cyibazo.

Papa Fransis I yemeje ababana bahuje ibitsina bazajya bahabwa umugisha n'abapadiri muri Kiliziya 

Nubwo igisubizo gitanzwe uyu munsi, ariko mu minsi yashize, nabwo nyiri ubutungane yari yabiciyeho amarenga, avuga ko ababana bahuje ibitsina, nabo ari abana b'Imana. Mu ibaruwa ya none, yashimangiye ko guhabwa umugisha kw'abaryamana bahuje ibitsina, bitakitiranywa n'isakaramentu ryo gushyingirwa ku bashakanye hagati y'umugore n'umugabo.

Muri Kamena 2023, Papa yari yavuze ko ubutinganyi, ari icyaha imbere y'Imana (sin) ari ko nanone, ko atari icyaha imbere y'amategeko (crime). Mu ibaruwa ya none, akaba yavuze ko guhabwa umugisha ku babana bahuje ibitsina, bivuze kongera ukwizera kwabo ku Mana, nubwo ibyo bikorwa atari byiza. Akaba yunzemo ko gusaba umugisha bizamura ubusabane bwabo n'Imana

Papa Fransis I aremeza ko abana bahuje ibitsina nabo bazajya bahabwa umugisha