Ibihembo bya BET (Black Entertainment Television) byo muri uyu mwaka byabaye mu ijoro ryakeye ku ya 27 Kamena 2021. Byihaye insanganyamatsiko igira iti:’’umwaka w’umugore wirabura’’. Ni ibirori byayobowe na Taraj P. Henson mu nyubako ya Microsoft iherereye I Los Angeles.
Abitabiriye bose bari muri iyo nyubako ninaho habereye igitaramo cyaririmbwemo n’abahanzi batandukanye. Taraj afungura ibirori yagize ati:’’guha icyubahiro umugore wirabura si impuhwe bigomba guhoraho, twese dukwiriye kubahana, nta muntu uteye nk’undi buri wese ateye ukwe kandi ntiwamera nkanjye nkuko ntamera nkawe’’. Umuraperi Queen Latifah ni we wahawe igihembo cy’umunyabigwi w’umwaka (Lifetime Achievement Award) abikesha ibyo yagezeho mu gihe cy’imyaka 10 ari mu muziki. Abaraperi Lil Kim, Rapsody, MC Lyte na Monie Love bataramiye abari bahari mu ndirimbo yabo’’Ladies First’’ na ‘U.N.I.T.Y’’.
Queen Latifah akimara guhabwa igihembo yashimiye BET ati:’’ndashaka gushimira BET kuba yaratekereje abirabura ikabaha agaciro bakaba bakoresha impano zabo isi yose ikazimenya, igihe amaradiyo atakinaga ibihangano byacu, video zacu zidakinwa kuri televiziyo haje BET yemera kuduhesha agaciro none isi yose yatangiye gukunda umuziki wacu’’. Umuraperi Megan Thee Stallion wari mu bahatanira ibihembo byinshi yabashije kwegukana bine yatahanye mu kabati ke. Birimo ‘’Best Female Hip Hop Artist, Best Collaboration, Viewer’s Choice na Video of the Year’’.
DMX uherutse gutabaruka yishwe n’indwara y’umutima yahawe icyubahiro
Umunyabigwi DMX wapfuye muri uyu mwaka yahawe icyubahiro noneho abahanzi bamuririmbira zimwe mu ndirimbo ze. Abahanzi barimo Busta Rhymes, Method Man, Swizz Beatz na Michael K. Williams baririmbye mu kumwibuka. Abandi bahanzi barimo Andra Day, The City Girls, Dh Khaled, Jazmine Sullivan, Lil Nas X, Kirk Franklin na Migos bari mu bataramiye abakurikiye uwo muhango.
Burna Boy akomeje kwanikira abahanzi nyafurika naho Diamond Platnumz yatahiye aho
Mu kiciro cy’umuhanzi mpuzamahanga harimo
Burna Boy (Nigeria)
Wizkid (Nigeria)
Aya Nakumura (France)
Diamond Platnumz (Tanzania)
Emicida (Brazil)
Headie One (United Kingdom))
Young T&Bugsey (United Kingdom)
Youssopha (France)

Muri iki kiciro Burna Boy ni we wagitwaye yongera ibigwi ku bindi dore ko aherutse kwegukana igihembo cya Grammy mu kiciro cya album nziza (best international album act). Mu 2020 ni we watwaye igihembo cya BET mu kiciro cya 'Best International Act .Nubundi Diamond yatsinzwe hari umubare munini w’abanya-Tanzania batamwifurizaga ko yagitwara bitewe n’ibyo bamunengaga. Abahanzi barimo Harmonize bakoze ubukangurambaga bwo kumurwanya kuko babonaga atagikwiriye. Icyokora abadepte bo muri Tanzania bagerageje kumushyigikira ndetse baranamutora
