Bitewe n'aho Igihugu giherereye, bituma cyinjira mu mwaka mushya mbere cyangwa nyuma, dore ko Ibihugu byose bitinjirira rimwe mu mwaka mushya.
Igihugu cya Mbere cyinjiye muri 2025 ni ikirwa cya Kiribati kiri mu nyanja ya Pacific, hakurikiraho ibirwa bya Tonga na Samoa ndetse mu kanya gato Ibihugu bya New Zealand na Australia nabyo byinjiye mu mwaka mushya.
Ibi bihugu birakurikirwa n'ibindi birimo: Ubuyapani, Koreya y'Epfo n'Ubushinwa. Nyuma gato haraza ibindi bihugu birimo Bangladesh, Nepal, India, Sri Lanka, n'ibindi bigende bikurikiraho ahanini haragenda hacamo isaha imwe.
Harakurikiraho: Turkey, Iran, Greece, UAE, Hungary, South Africa na. German UK na France. Nyuma yabyo haraza US, Canada, Brazil, Chile, Paraguay, Alaska na Hawaii.
Ibihugu bizinjira muri 2025 bwa nyuma bizawinjiramo ahagana i saa sita z'amanywa zo ku itariki ya 01 Mutarama 2025 ugendeye ku isaha y'i Kigali.
Ibyo bihugu ni ikirwa cya Baker na Howland . Ni mu gihe mu Rwanda twinjira mu mwaka mushya i saa sita z'ijoro.
