Batandatu batawe muri yombi bakekwaho gukorera urugomo abafana ba APR FC

Batandatu batawe muri yombi bakekwaho gukorera urugomo abafana ba APR FC

 Feb 14, 2023 - 08:57

Nyuma y'uko abafana ba APR FC batewe amabuye mu nzira bataha nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports, RIB yataye muri yombi abakekwaho urwo rugomo.

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru nyuma y'umukino APR FC yatsinzwemo na Rayon Sports 0-1 kuri sitade ya Huye, abafana ba APR FC baza guterwa amabuye ubwo bari mu nzira za Nyanza bataha.

Nyuma y'uko imodoka zirimo iya Ritco zamenwe ibirahure ndetse bagakomeretsa n'umwe mu bafana barimo, RIB yatangiye iperereza ngo imenye neza abakoze ibi.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye radio Flash ko hahise hatangira iperereza kuko ibyakozwe bigize icyaha ndetse ubu hamaze gufatwa abantu batandatu bakekwaho gukora uru rugomo.

Dr Murangirwa yagize ati:"Icyo kibazo cyaramanyekanye kuko ibikorwa byakozwe harimo ibikorwa bigize icyaha, RIB yahise itangiza iperereza ku bantu bakekwaho kuba barabigizemo uruhare, ni ukuvuga abantu bateze bagatera amabuye imdoka ya Ritco yari itwaye abafana b’umupira w’amaguru ba APR FC ubwo bavaga mu karere ka Huye mu mukino wari wahuje APR FC na Rayon Sports.

"Iperereza rikaba ryari rigamije kugaragaza ababigizemo uruhare kugira ngo babihanirwe nk’uko amategeko abiteganya kuko ibikorwa byo gutega imodoka ukayitera amabuye ni ibikorwa bigize ibyaha ibikorwa bakoze hakomerekeyemo abantu 6, ubu iperereza rimaze gufata 6 bakekwaho kuba barabigizemo uruhare, bikaba byarabereye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Rusatira, mu Kagari ka Bahimba mu Mudugudu wa Kinkanga."

Iperereza riracyakomeje ngo hamenyekane niba koko aba bafashwe bari mu babikoze, ndetse hatabwe muri yombi n'abandi bose bakoze urwo rugomo. Amakuru yatangajwe avuga ko abafashwe bari hagati y'imyaka 25 na 60.

Hatawe muri yombi abakekwaho gutera amabuye imodoka zarimo abafana ba APR FC