Bam Margera aziyahura nibatamuha icyo yifuza

Bam Margera aziyahura nibatamuha icyo yifuza

 Jun 4, 2023 - 06:28

Bam Margera umaze igihe yarabaswe n'ibiyobyabwenge, ngo nibatamuha icyo ashaka azanywa kugeza apfuye.

Umugabo wamenyekanye muri Jakass,  Bam Margera yateye abantu ubwoba ku mbuga nkoranyambaga avuga ko azanywa itabi kugeza apfuye niba uwahoze ari umugore we Nicole Boyd atamwemereye kubona umuhungu we Phoenix.

Bam Margera azanywa itabi kugeza apfuye nibatamuha icyo ifuza

Aya mashusho ya Bam Margera yasohotse ku wa Kane, mu gihe we n’uwahoze ari umugore we, bari mu makimbira ajyanye no kurera umwana wabo w’imyaka itanu.

Margera w'imyaka 43, avuga ko mu mezi arenga abiri atabonye Phoenix kubera ko uwahoze ari umugore we yahagaritse imikoranire  yose. Yagaye kandi nyina na se, April na Phil Margera, hamwe na Boyd, kuba bamujyana gusinda.

Boyd w'imyaka 39, abinyujije ku munyamategeko David Glass, yavuze ko yizera ko Margera ashobora kugabanya ubusinzi ku bw'umuhungu wabo n’imibereho ye myiza.

Bam Margera kubera ubusinzi ntaheruka no gukina muri Jakass yahozemo ari kizigenza 

Kuri TMZ, Glass yagize ati: "Ikibabaje ni uko atari ko ibiyobyabwenge bikora." Ati: “Imyitwarire y'abantu ntabwo itera abandi kunywa. Ubu ni uburyo busanzwe bwo kwirwanaho, kandi byerekana ko Bam ashobora kuba atarigiye byinshi ku hashize.

Ugomba gufata inshingano z'ibyo wakoze. Nuko yizera adashidikanya ko Bam ashobora kubanza kubigeraho ku bw’inyungu ze, bwite no ku bw'inyungu z'umuhungu wabo. ”

Bam Margera yarushagaho kuba mwiza

Biragaragara ko aya mashusho ateye ubwoba ya Margera, akangisha abantu ubuzima bwe, atazamufasha gutsinda urugamba rwo kurera umuhungu we.

Margera amaze imyaka myinshi ahanganye n’ibiyobyabwenge, byanamubujije kwitabira imishinga ya Jackass iheruka, kandi ikibabaje ni uko bisa n’ibyongeye kuzamba, nubwo hari byinshi byari bimaze guhinduka.

Bivugwa ko Bam Margera wahose ari kizigenza mu kugendera ku nkweto z'amapine adaheruka kubona umuhungu we

Margera na Boyd batandukanye mu 2021 nyuma y’imyaka 10 amaze asaba ubutane muri Gashyantare 2023, ku bw’umutekano we n'uw’umuhungu wabo. Yasabye amafaranga yo gufasha umwana angana na 15,000 by’amadorari buri kwezi, hiyongereyeho n'agenewe abashakanye.

Boyd yasabye kurera Phoenix, ariko avuga ko Margera ashobora kumusura ubwo azaba arangije gahunda ye yo gusubira mu buzima busanzwe.