Asake burya ntakunda umuziki, impamvu yawukoze

Asake burya ntakunda umuziki, impamvu yawukoze

 Sep 27, 2023 - 17:42

Umuhanzi Asake yahishuye ko burya ngo amafaranga ariyo yamuzanye mu muziki atigeze awukunda, ahubwo atangaza ko hari ibindi yikundira.

Umuririmbyi wo muri Nigeria Ahmed Ololade, amazina nyakuri ya Asake, yatunguye benshi avuga ko burya nubwo akora umuziki ndetse akaba amaze no gihirwa, ariko ngo nta rukundo yigeze agira rw'umuziki, ahubwo ngo yabikoze mu buryo bwo kwibonera ifungo.

Uyu muhanzi waciye ibintu mu ndirimbo "Amapiano", mu kiganiro aheruka gutanga, akaba yaratangaje ko yikundira kubyina ku kigero cyo hejuru kuburyo butavugwa, ariko ngo yaritegereje abona ibyo kubyina nta mafaranga yabibanamo ahitamo kubikatira ajya gukora umuzika.

Umuhanzi Asake arahamya ko atigeze akunda umuziki yabikozwe kubera amafaranga

Mu magambo ye ati " Impamvu naretse kubyina, ni urukundo rw'amafaranga. Mvugishije ukuri, kubyina ndabikunda cyane ariko nabonaga bitampa amafaranga nashakaga." Nubwo yavuze ko yaretse kubyina kubera yabonaga nta mafaranga arimo, ariko kandi yahamije ko abikunda kandi ngo n'ubundi niba ushaka kuba umusitari mu muziki uzakenera ababyinnyi.

Asake uheruka kuzuza O2 Arena i London mu Bwongereza, akaba ategerejwe mu bihembo bya "Trace Awards" mu Rwanda ku wa 21 Ukwakira 2023, aho azaba ari mu bazasusurutsa muri BK Arena hamwe n'abarimo Burna Boy ndetse n'abandi.

Uyu muhanzi kandi, akaba yanabajijwe niba azasubira mu byo kubyina kubera ko yabonye amafaranga yifuzaga, asubiza ati " Oya, nzakomeza nkore umuziki nanabyine, kandi n'amafaranga nzayabona menshi."

Umuhanzi Asake ategrejwe i Kigali muri Trace Awards