APR FC yitegura Rayon Sports yabonye amanota atatu

APR FC yitegura Rayon Sports yabonye amanota atatu

 Dec 12, 2022 - 13:50

Ikipe ya APR FC yakuye amanota atatu i Rubavu mu gihe ikomeje imyiteguro y'umukino ifitanye na mukeba wayo Rayon Sports.

Kuri uyu wa Mbere nibwo hakinwe umukino usoza imikino y'umunsi wa 13 wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda, aho ikipe ya Rutsiro FC yari yakiriye APR FC kuri sitade Umuganda mu karere ka Rubavu.

Ni umukino APR FC yari ijemo nyuma y'uko mukeba wayo Rayon Sports yatsindiwe na Etincelles mu karere ka Rubavu kuri iki Cyumweru, bakaba bari kwitegura umukino uzabahuza ku munsi wa 14 wa shampiyona.

Abakinnyi Rutsiro FC yabanje mu kibuga

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga

Abakunzi ba APR FC bari bongeye kubona kapiteni Manishimwe Djabel agaruka mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga, ni nyuma y'igihe ari mu bihano ndetse n'igihe agarukiye ntahite abona umwanya ubanzamo.

Ibitego bibiri nibyo byafashije iyi kipe y'ingabo z'igihugu kubona amanota atatu kuri uyu munsi aho icya mbere cyatsinzwe na Niyibizi Ramadhan ku munota wa 42, mu gihe icya kabiri cyatsinzwe na Bizimana Yannick ku munota wa 66.

Kubona amanota atatu kuri uyu munsi byatumye iva ku mwanya wa kane yariho igera ku mwanya wa gatatu aho ifite amanota 24 inganya na Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kane. Rayon Sports iracyafite amanota 28 ku mwanya wa mbere aho ikurikiwe na AS Kigali ifite amanota 27.

APR FC irakurikizaho umukino wa Rayon Sports bazahuramo tariki 17 Ukuboza 2022 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ukaba ari umukino biteganyijwe ko uzatangira ku isaha ya saa 15:00.

Ramadhan niwe wafunguye amazamu