APR FC yageneye ubutumwa abafana bayo batangiranye umwaka agahinda

APR FC yageneye ubutumwa abafana bayo batangiranye umwaka agahinda

 Aug 21, 2023 - 07:32

Ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC bwasabye abafana bayo kwihanganira ikipe yabo kuko hari gukorwa byinshi ngo hubakwe ikipe ikomeye.

Ibintu bikomeje kuba bibi mu ikipe ya APR FC ikomeje gutangira umwaka w'imikino 2023/2024 ibabaza abakunzi bayo kubera umusaruro udashimishije mu mikino imaze gukina.

Abakunzi ba APR FC ni bamwe mu bafana bari bishimye mu Rwanda mu mpeshyi w'uyu mwaka, bitewe n'uko ikipe yabo yemeye gusubira kuri politiki yo gukinisha abanyamahanga nyuma y'imyaka 11 ikinisha abanyarwanda gusa.

N'ubwo iyi kipe yaguze abakinnyi barenga barindwi b'abanyamahanga ndetse ikazana abatoza bashya ariko, kugeza ubu ntabwo abakunzi bayo bari bagira ikizere ko yaba igiye kwitwara neza.

Byatangiye itsinda na mukeba wayo Rayon Sports ku mukino wa Super Cup ibitego bitatu byose ku busa, aha bamwe baravuga bati reka bayihe igihe barebe ko har ibyo umutoza akosora.

Umukino wabaye ku wa Gatandatu wa Champions League wayihuje n'ikipe ya Gaadiidka FC yo muri Somalia, niwo wongeye gukongeza umuriro mu bafana b'iyi kipe batakariza ikizere umutoza wabo Froger.

Ni umukino abakunzi ba ruhago benshi bari biteze ko APR FC iza gutsinda byoroshye, ariko yisanze irwana no kwishyura igitego yari yatsinzwe ku bw'amakosa y'umuzamu wayo Pavelh birangira banganyije 1-1.

Nyuma y'uyu mukino abakunzi ba APR FC bagaragaje ko ngo nta mutoza bafite ndetse ntibatinya kugaragaza ko bifuza igaruka rya Adil Errade Mohamed, watandukanye n'iyi kipe nabi mu mwaka ushize.

Ikipe ya APR FC yasohoye itangazo ryo kwihanganisha aba bafana bayo batishimye, ndetse ibizeza ko hari gukorwa akazi gakomeye ngo hubakwe ikipe ikomeye.

APR FC yasabye abafana bayo kwihanganira umutoza n'abakinnyi