Amavubi yasesekaye I Kampala

Amavubi yasesekaye I Kampala

 Oct 8, 2021 - 05:33

U Rwanda rwamaze kugera muri Uganda gukina umukino wo kwishyura.

ikipe y’igihugu Amavubi nyuma yo gutsindwa na Uganda Cranes igitego 1-0 I Kigali, yamaze gusesekara muri Uganda gukina umukino wo kwishyura uzabera kuri St Mary’s Kitende. Iyi kipe yagiye muri Uganda muri iri joro ryakeye ubwo yari imaze gutera intimba imitima y’abanyarwanda benshi.

Abanyarwanda benshi barimo n’abazwi bakomeje gusabako umutoza w’uRwanda Mashami Vincent yakwirukanwa doreko yanabibajijwe ubwo yari mu kiganiro n’itangaza makuru asubiza ati” Mu byo nasinyiye kwegura ntibirimo kandi ntacyo nishinza ku musaruro w’amavubi. Hakiyongerako Amakuru Ava muri FERWAFA avugako uyu mutoza ashyigikiwe n'iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Bamwe mu batangaje ko batazagaruka ku kibuga hakiri Mashami Vincent n’abamwungirije barimo Umunyamakuru Bruno Taifa ukorera Fine Fm. Amavubi agiye gukina uyu mukino adahabwa amahirwe kuko umukino abanyarwanda bari biteze gutsinda bawutakarije mu rugo. Amavubi aresurana na Uganda Cranes mu mukino wo kwishyura mu mikino yo gushaka igikombe cy’isi kuri icyi cy’umweru, tariki 10.