Amateka adasanzwe yaranze tariki 20 Nyakanga mu myaka ishize

Amateka adasanzwe yaranze tariki 20 Nyakanga mu myaka ishize

 Jul 20, 2025 - 14:00

Tariki ya 20 Nyakanga izwi mu mateka y’isi nk’umunsi waranzwe n’ibintu bikomeye byahinduye byinshi mu buzima bwa muntu, haba mu bya siyansi, politiki, umutekano ndetse n’imibanire y’ibihugu.

Dore bimwe mu byaranze uyu munsi mu bihe bitandukanye:

Muri 2012, ubwicanyi bwa muri sinema yo muri Aurora, Colorado (USA)

Mu masaha ya nijoro, ubwo abantu bari bateraniye muri sinema yitwa Century 16 mu mujyi wa Aurora, Leta ya Colorado, bareba filime yitwa The Dark Knight Rises, umugabo witwa James Holmes yinjiye afite imbunda arasa ku bantu. Uwo munsi, yishe abantu 12, akomerekeza abandi 58, mu bwicanyi bwatangaje isi yose. Uwo mugabo yahise atabwa muri yombi, ubuzima bwe burigwaho nk’icyitegererezo cy’ingaruka z’uburwayi bwo mu mutwe budakurikiranywe.

Mu 1976 , Viking I yoherezwa ku butaka bwa Mars

Ni ku nshuro ya mbere icyogajuru cy’Abanyamerika cyitwa Viking I cyashoboye kugera ku butaka bwa Mars kikohereza amafoto n’andi makuru ku Isi. Iki cyogajuru cyari igice cy’umushinga wa NASA wo gukusanya amakuru y’ubutaka bwa Mars no kwiga niba ubuzima bushoboka kuri iyo mibumbe. Byafunguye amarembo mashya mu bushakashatsi bwo mu kirere, ndetse bituma isi itangira gutekereza ku ngendo z’abantu zijya ku yindi mibumbe.

Mu 1974, habaye igitero cya Turukiya kuri Cyprus

Tariki ya 20 Nyakanga 1974, ingabo za Turukiya zateye igihugu cya Cyprus nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryari rigamije gushora Cyprus mu rugaga rw’u Bugereki. Iki gitero kizwi nka “Operation Attila” cyari kigamije gukiza Abaturukiya batuye Cyprus, ariko cyagize ingaruka zikomeye ku mibanire y’ibi bihugu ndetse giteza ibibazo bya politiki byatumye Cyprus icikamo ibice bibiri kugeza n’uyu munsi.

Mu 1969,  Intambara yiswe  “Football War” yararangiye

Honduras na El Salvador bari bamaze iminsi mu mirwano izwi nka “Intambara ya ruhago” cyangwa La Guerra del Fútbol. Iyi ntambara yabaye hagati y’ibi bihugu byombi nyuma y’imyigaragambyo yatewe n’ibibazo by’abimukira n’umwuka mubi wa politiki, ariko byarushijeho kwiyongera ubwo amakipe yabo yahuraga mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi. Tariki ya 20 Nyakanga 1969, amahoro yemejwe, hasinywa amasezerano yo guhagarika intambara.

Mu 1969, Apollo 11 igeze ku kwezi

Uyu ni umunsi utazibagirana mu mateka ya muntu. Ku nshuro ya mbere mu mateka y’isi, abantu babiri – Neil Armstrong na Buzz Aldrin – bageze ku butaka bw’ukwezi biciye mu cyogajuru Apollo 11. Ibi byabaye intangiriro y’igihe gishya cy’ubushakashatsi bwo mu isanzure no kurenga imbibi z’isi.