Amarira ni menshi muri Ukraine, hatangajwe icyunamo

Amarira ni menshi muri Ukraine, hatangajwe icyunamo

 Jul 9, 2024 - 08:42

Ubutegetsi bwa Ukraine bwatangaje ko kuri uyu wa Kabiri ari umunsi w'icyunamo mu gihugu hose, bitewe n'ibitero karahabutaka by'u Burusiya byivuganye imbagaga guhera intambara yatangira mu 2022.

Intambara ihanganishije u Burusiya na Ukraine ishyigikiwe n'Uburengerazuba bw'Isi yinjiye mu mwaka wa Gatatu, kuri ubu igeze ku munsi wa 867, aho igisirikare cy'u Burusiya cyakoze amabara ku mirongo y'imbere ku rugamba.

Kuri uyu wa Mbere, u Burusiya bwakoze ibitero bihambaye bya dorone na misile zirasirwa kure mu migi itandukanye ya Ukraine, byumwihariko mu murwa mukuru Kyiv, aho ibitaro bivurirwamo abana byabaye umuyonga nk'uko The Guardian ibitangaza.

Biratangazwa ko iki ari cyo gitero cya mbere gikaze u Burusiya bukoze i Kyiv guhera muri Gashyantare 2022 intambara itangiye. Abantu 22 bapfuye muri Kyiv harimo abakozi bo mu bitaro ndetse The Guardian ivuga ko abantu 36 bapfuye mu gihugu hose, icyakora BBC yo iravuga ko hapfuye abantu 41, ariko ibi binyamakuru bikaba bibogamiye kuri Ukraine.

Ku rundi ruhande, Meya wa Kyiv Vitali Klitschko yatangaje ko bashyizeho umunsi umwe w'icyunamo, ndetse amabendera yose aramanurwa agezwe muri 1/2, ari nako ibikorwa by'imyidagaduro byahagaritswe.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yavuze ko ibyaha by'intambara u Burusiya bwakoze bugomba kubiryozwa, nyamara u Burusiya bwo burahakana ko nta bitero bakoze ku bitaro i Kyiv, ahubwo ari ubwirinzi bwo mu kirere bwa Ukraine bwangije ibyo bitaro.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Joe Biden uri buyobore inama ya OTAN i Washington DC kuri uyu wa Kabiri, yatangaje ko Ukraine igiye guhabwa ubundi bwirinzi bwo mu kirere ndetse abanyamuryango ba NATO, bakareba uko baha Ukraine izindi batiri Enye zikoreshwa n'ubwirinzi bwa patriot nubwo Ukraine yo yari yasabye zirindwi.