Abakoresha imbuga nkoranyambaga baburiwe

Abakoresha imbuga nkoranyambaga baburiwe

 Sep 13, 2024 - 11:24

Umuvugizi w'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yaburiye abakomeje kwishora mu bikorwa byo gusebanya ku mbuga nkoranyambaga, akomoza ku bihano bikakaye bashobora guhura nabyo.

Mu gihe muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga hadutse ibintu byo gukwirakwiza amashusho y'urukozasoni y'abantu runaka, umuvugizi wa RIB yongeye kwihanangiriza abiyita 'influencers' bakomeje kwijandika muri ibi bikorwa.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Dr. Murangira yavuze ko abantu bakwiye gukoresha imbuga nkoranyambaga ariko babanje no kumenya amategeko abigenga. Ati "Ntabwo wari ukwiye kujya mu kibuga ngo uge gukina utazi amategeko agenga cya kibuga."

Kuri we avuga ko umuntu adakwiye kwitwa 'influencer' mu gihe atazi amategeko agenga imikoreshereze y'imbuga nkoranyambaga.

Avuga ko uretse ko n'ubundi bica amategeko nkana, ariko byibuze umuntu aba agomba no kubaza umutima nama we mbere yo gutangaza ibihuha, gukwirakwiza amashusho y'urukozasoni n'ibindi bikorwa byo gusebanya.

Avuga ko nubwo kwigisha abantu bigikomeje, ariko ibyaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga bigiye bifite amategeko abigenga ndetse n'ibihano bifatirwa uwahamijwe icyo cyaha, harimo n'ibigera ku mwaka itanu yewe no ku 10.

Dr. Murangira yagiriye inama abiyita 'influencers' ariko batazi amategeko agenga imikoreshereze y'imbuga nkoranyambaga, abasaba ko ubaye utabizi washaka uburyo umenya ayo mategeko kuko umunsi wafatiwe mu cyaha ntabwo uzitwaza ko utari ubizi.

Avuga ko kandi ikintu cyose ukuntu yumva ko atakorera mu ruhame ngo yumve atewe ishema na cyo, atakagombye no kugikorera ku mbuga nkoranyambaga kuko naho ashobora gukurikiranwa.