Abakobwa bo muri Nyamasheke birabasa ikimasa kugira ngo barongorwe

Abakobwa bo muri Nyamasheke birabasa ikimasa kugira ngo barongorwe

 Oct 16, 2023 - 15:10

Abakobwa batuye mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y'Iburengerazuba baremeza ko kugira ngo urongorwe bigusaba kuba ufite ikimasa cyo guhonga umusore.

Magingo aya abakobwa bo mu Ntara y'Iburengerazuba mu Karere ka Nyamasheke barimo kwemeza ko nta nka y'ikimasa ufite utapfa kubona umusore ukurongora. Imwe mu Mirenge y'aka Karere irimo Karambi, ngo niho iki kibazo cyiganje.

Umukobwa umwe wo muri aka Karere yaganiriye na Radiyo Rwanda ayihamiriza ayo makuru, nawe avuga ko afite ikimasa yakuye mu mafaranga yakoreye mu cyayi gihingwa cyane muri ako Karere. Kuba muri aka Karere hahigwa icyayi cyinshi, ngo bituma abakobwa bajya gukorera yo amafaranga barangiza bakayagura ibimasa.

Bikaba bitangazwa ko iyo umukobwa afite ikimasa kubona umugabo biba byoroshye, dore ko ngo iyo ugifite ucyigurisha umusore yatangira kubaka ukaba nawe washaka isakaro cyangwa ukakigurisha ukamuha amafaranga akubaka.

Ku rundi ruhande, inzego zinyuranye nazo ziremeza ko ayo makuru ari ukuri, ndetse Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karambi Uwizeyimana Emmanuel nawe yahamije ko ibyo ari byo gusa avuga ko rimwe na rimwe biteza amakimbirane bakaba bakangurira abaturage kubyirinda.

Nubwo uyu muco uri muri aka Karere, ariko ababyeyi bavuga ko ingo zubatswe muri ubwo buryo zitaramba, ndetse ngo rimwe na rimwe iyo ayo mafaranga umukobwa yahaye umusore ashize bimuviramo kwirukanwa.