Abahanzi Nyarwanda 6 bahiriwe n'indirimbo zabo za mbere

Abahanzi Nyarwanda 6 bahiriwe n'indirimbo zabo za mbere

 Jul 4, 2024 - 15:54

Nubwo abahanzi benshi bamaze kugera ku rwego rushimishije bakubwira ko ari ibintu bagezeho banyuze mu rugendo rurerure rugoranye kandi rugikomeje, aho bakubwira ko kugira ngo bamenyekane babanje gushyira hanze indirimbo nyinshi ntibamenyekane, gusa ku rundi ruhande hari abo bitagoye bitewe n'uko bahise bamenyekana ku ndirimbo ya mbere bashyize hanze.

Dore bamwe mu bahanzi bamenyekanye ku ndirimbo ya mbere ikabakorera amateka:

1. Nsengiyumva Francois

Nsengiyumva Francois uzwi nka Gisupusupu, ni umwe mu bahanzi bamenyekanye vuba kandi mu gihe gito cyane nyuma y’uko mu 2019 yakoze indirimbo yitwa ‘Mariya Jeanne’ benshi bazi nk’Igisupusupu ari naho bahise bamuhera izina Gisupusupu.

Uyu muhanzi akaba yari asanzwe aririmbira abantu mu muhanda, mu isoko n'ahandi ahuye n'abantu akabikora yifashishije umuduri we, gusa nyuma aza guhura na Allain Mukularinda abona ari umuhanzi ufite impano atangira kumufasha aribwo yahise ashyira hanze indirimbo ye ya mbere 'Mariya Jeanne'.

Kuva icyo gihe yatangiye kwamamara ndetse akora n'izindi ndirimbo zitandukanye zirimo umwihariko we wo gucurangisha umuduri n'ikivugirizo.

2. Niyo Bosco

Niyokwizerwa Bosco uzwi nka Niyo Bosco ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite ubuhanga mu kuririmba ndetse no kwandika indirimbo ze n'izabandi nk'akazi ke ka buri munsi. Uyu musore ajya gutangira kwamamara yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Ubigenza Ute’ ari na yo abantu bamumenyeyeho atangira kwamamara gutyo, kugeza n’ubu iyo ubajije umuntu uzi amateka y’uyu musore akubwira ko yamumenyeye kuri iyi ndirimbo.

Ni indirimbo yakoze abifashijwemo n'umunyamakuru Irene Murindahabi wamurebereraga inyungu muri icyo gihe, gusa baza kugira ibyo batabasha kumvikanaho biba ngombwa ko batandukana.

Nyuma y'uko batandukanye urugendo rwe rwatangiye gucumbagira kuko yagerageje kunyura mu yandi maboko ariko ntibagira icyo bamumarira, bigera aho umusore yibagirana itangazamakuru rikajya rimutabariza n'ubwo we yakomezaga kubihisha.

Kuri ubu Niyo Bosco akaba ari kubarizwa muri label ya Kikac Music, gusa aho atangarije ko nawe agiye kujya aririmba indirimbo z'ubutumwa bwiza ntabwo akigaragara mu muziki, icyakora akomeje gufasha abahanzi kubandikira indirimbo zabo.


3. Juno Kizigenza

Kwizera Bosco uzwi nka Juno Kizigenza umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze kugera kure, amaze gukora indirimbo nyinshi ndetse na album mu gihe kingana n'imyaka ine amaze mu muziki.

Indirimbo ‘Mpa formular’ ayifata nk’imwe yatumye aba uwo ari we dore ubu ko ari yo ndirimbo ya mbere yashyize hanze mu mwaka wa 2020, atangira kumenyekana no gukundwa.

Juno yatangiye gukora umuziki mu buryo bw'umwuga mu 2020, ubwo we na Kenny Sol bafashwaga na Bruce Melodie wari wababonyemo impano akiyemeza kubatera inkunga abinyujije muri label yitwaga igitangaza.

Gusa ntibabashije gukomezanya kuko mu mwaka wa 2021, nyuma y'umwaka umwe gusa bari bamaranye, Bruce Melodie amaze kubona ko hari aho bamaze kugera, yahisemo kubarekura kugira ngo nabo bimenyereze uko hanze bimeze botoze kujya birwanaho nubwo yakomeje kujya abakurikiranira hafi nk'avana yareze.

Kugeza ubu Juno afatanyije na bagenzi aka yaratangije icyo yise 'Huha records' ari naho abarizwa ndetse akaba aherutse gusinyisha umuhanzikazi France Mpundu uri mu bagezweho.

4. Vestine na Dorcas

Iri ni itsinda rigizwe n’abakobwa babiri, Vestine na Dorcas baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bakunzwe n’abatari bacye haba mu Rwanda ndetse no hanze.

Bajya gutangira umuziki nk’umwuga bahereye ku ndirimbo yabo ya mbere bise ‘Nahawe ijambo’, babifashijwemo na Murindahabi Irene ari nawe uri kubareberera inyungu.

Nyuma bakomeje bakomeje gushyira hanze indirimbo zirakundwa, baza guhita bakora igitaramo cyabo cya mbere cyo kumurika album yabo ya mbere n'ubundi bise 'Nahawe ijambo'.

Ntivyarangiriye aho kuko baherutse no kujya gukorera igitaramo mu gihugu cy'u Burundi bakirwa neza, bukaba biteganyijwe ko mu mpera z'uyu mwaka bashobora kujya gutaramira muri Canada.
 

5. Element

Mugisha Robison Fred uzwi cyane nka Element, uyu yatangiye kumenyekana mu mwaka wa 2020 ubwo yakoraga akazi ko gutunganya indirimbo z’abahanzi muri Country Records, gusa abantu batazi ko afite n’impano yo kuririmba.

Nyuma nibwo mu 2022 yaje gukora indirimbo ye ya mbere yise ‘Kashe’ ayishyira hanze ituma abantu bakunda ijwi rye n’ubuhanga afite mu kuririmba, nyamara iyi ndirimbo yayishyize hanze atari yabiteguye kuko yari yarayiteguriye umukunzi we gusa, nyuma yo gutandukana ayishyira hanze.

6. Yago


Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago Pon Dat wari usanzwe azwi mu itangazamakuru nawe yaje gutungurana ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Suwejo' ndetse yakiriwe neza bimutera imbaraga zo gukomeza gukora izindi.

Nubwo nyuma Yago yavuze ko hari abantu batishimiye ko yinjira mu muziki bakaba baratangiye kumurwanya, ntibyamuciye intege kuko nyuma y'umwaka umwe yahise akora igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere yise 'Suwejo' ndetse muri uyu mwaka akaba ari guteganya gushyira hanze indi ya kabiri izaba iriho n'abahanzi bakomeye muri Africa.

Nubwo izi ndirimbo ari zo bashyize hanze bwa mbere zukanabahira, ariko nk'uko bisanzwe umuntu wese ajya guhitamo kuba umuhanzi mu buryo bwa kinyamwuga yarabanje kugerageza inshuro nyinshi.

Bivuze ko muri aba bahanzi twavuze haruguru ushobora gusanga hari akaririmbo yaba yarigeze gukora mu bwana, akayikorana n'undi muntu ariko mu buryo bwonkwishimisha.