Abagurisha Manchester United bakomeje kunaniza abaguzi

Abagurisha Manchester United bakomeje kunaniza abaguzi

 May 22, 2023 - 10:51

Umwe mu bashaka kugura Manchester United ndetse wifuzwa n'abafana benshi b'iyi kipe ashobora kubivamo, nyuma y'uko akomeje kunanizwa na Family Glazer ifite iyi kipe.

Abakurikiranira hafi igurishwa ry'ikipe ya Manchester United bavuga ko habuze gato ngo Sheikh Jassim Bin Hamad Al Thani avivemo, bitewe n'uko aguma kunanizwa na ba nyiri iyi kipe.

Family Glazer igizwe n'abanyamerika yashyize iyi kipeku isoko imaranye imyaka isaga 18 dore ko yayifashe mu 2005. Abaguzi babiri nibo bagaragaje ko bifuza iyi kipe ku buryo bukomeye, umwe muri bo akaba ari umunya-Qatar Sheikh Jassim.

Undi ni umwongereza Sir Jim Ratcliffe usanzwe afite kompanyi ya Ineos nawe wagaragaje guhangana na Sheikh Jassim, ndetse we akaba anumvikana na Family Glazer mu ngingo zitandukanye.

Sheikh Jassim yifuzwa n'abafana ba Manchester United benshi

El Pais yatangaje ko abaherwe ba Manchester United basabye miliyari 5.2 z'amapawundi ku washaka kugura iyi kipe. Sheikh Jassim yifuza kugura ikipe yose, mu gihe Si Jim Ratcliffe we yiteguye kuba yasigiramo Family Glazer imigabane mike.

Sheikh Jassim umuhungu wa Sheikh Hamad bin Jassim bin Jaber bin Mohammed bin Thani Al Thani wahoze ari minisitiri w'intebe wa Qatar - yatunguwe no kuba Family Glazer baratunguranye bagasaba miliyari 6 muri Werurwe.

Miliyoni 800 z'amapawundi zari ziyongereyeho zatumye Sheikh Jassim yongera kwitekerezaho ndetse bivugwa ko yashatse kubivamo ndetse bikadindiza ibiganiro, ndetse hasohotse andi makuru avuga ko atekereza kugura West Ham United mu gihe yaba abuze Manchester United.

Gusa uyu mugabo yagarutse mu biganiro ndetse aherutse gutanga ubusabe bw'asaga miliyani esheshatu Family Glazer yifuza, ndetse bivugwa ko kuri iyi nshuro nibabyanga azahita abivamo.

Abafana b'ikipe ya Manchester United batari bake bifuza ko ikipe yabo yahabwa Sheikh Jassim, ariko ikizabashimisha cya mbere ni kubona ivuye mu maboko ya Family Glazer batitaye ku wayifashe.

Family Glazer ikomeje kugorana mu biganiro