Tems anyotewe no  gukina filime

Tems anyotewe no gukina filime

 Oct 31, 2023 - 10:57

Umuhanzikazi Tems yahishuye ko yumva ashaka gukina filime ndetse avuga n'umwanya yakinamo akabikora neza.

Icyamamare mu muziki wa Nigeria Temilade Openiyi wamamaye nka Tems, akaba umwe mu bahanzikazi bo mu gihugu cye begukanye Grammy Awards, kikaba kimwe mu bihembo bikomeye mu ruganda rwa muzika mu isi hose. Uyu wahiriwe na muziki, yavuze ko kuri iyi nshuro yumva yabasha gukina filime neza cyane.

Tems uheruka guhishura ko yatangiye kuririmba afatisha amajwi telefone ndetse ko nta muntu bahanganye mu muziki, ibyiyumvo byo kwinjira muri sinema, akaba yabitangarije BBC Capital Xtra y'i London mu Bwongereza, aho yabahamirije ko najya muri filime azabikora neza. 

Tems yahishuye ko yumva yakina filime 

Uyu muhanzi watoranyijwe mubazahatanira igihembo cya Oscar, akaba yavuze ko aba yumva yakina filime kandi ko yabikunda ndetse avuga ko yakina ari umubyeyi udafite umugabo ariko ufite imbaraga zidasanzwe. Ati "Ndumva niteguye gukina filime ariko bitari aka kanya, wenda nko mu gihe kizaza kandi naba umukinnyi mwiza."

Yunzemo ati " Umwanya mwiza nakinamo nkumva ndabikunze, ni ugukina ndi umubyeyi udafite umugabo, ariko nanone ntabwo naba nshaka gukina ndi umuntu wahuye n'ibibazo, ahubwo nkakina ndi umubyeyi wishimye, kandi udasanzwe."

Umuhanzikazi Tems yavuze ko yifuza gukina filime ari umubyeyi 

Ntabwo yaba ari umuhanzi Tems uheruka kwitabira ibirori bya Time100 Next utangaje ko yumva yakwinjira mu ruganda rwa sinema gusa, kuko hari n'abandi barimo: Davido, Wizkid na Mr Eazi batangaje ko bumva bakinjira muri filime. Icyakora aba bo bakaba baravuze ko bakinjira muri filime atari abakinnyi ahubwo ari abaziyobora.