Juliana Kanyomozi yahishuye inama yahaye  Bobi Wine mbere yo kujya muri politike

Juliana Kanyomozi yahishuye inama yahaye Bobi Wine mbere yo kujya muri politike

 Oct 30, 2023 - 12:51

Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi yahishuye inama yahaye mushuti we Bobi Wine mbere y'uko yinjira muri Politike ya Uganda.

Juliana Kanyomozi na Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine mu muziki wa Uganda ariko akaba ari n'umunyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni, aba bombi guhera kera bahoze ari inshuti z'akadasohoka; dore ko bagiranaga n'inama inshuro nyinshi nk'uko babyemeza, bakaba baranakoranye indirimbo zitandukanye. 

Kuri iyi nshuro, Juliana yahishuye ko ubwo Wine yajyaga kwinjira muri politike, babanje kubiganiraho, amubwira ko niba yumva ari umuhamagaro we, yabikora nta kibazo kandi amwifuriza amahirwe masa. Nubwo yamuhaye umugisha, gusa ngo yamubwiye ko ikintu cya mbere agomba gukora, ari ukwigengesera mu byo azakora byose.

Juliana Kanyomozi yabwiye Bobi Wine kuzitwararika naramuka agiye muri politike 

Ati " Namubwiye ikintu kimwe,[.....] Nishimiye ko wabonye umuhamagaro wawe. Niba koko uyu ari umuhamagaro wawe, nkwifurije ibyiza byose, ariko uzirinde. Icyo nicyo kintu namubwiye nk'inshuti yange."

Juliana akaba yunzemo ko buri gihe yabonaga Bobi Wine afite impano y'ubuyobozi, gusa ngo ntiyari yarigeze atekereza ko yazajya muri politike. Ari na ko yavuze ko Wine yari afite impano yo kubwira abantu bakamwumva, ndetse ngo akaba yizera ko hari ibintu bimwe yahindura mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine mu muziki akaba n'umunyapolitike muri Uganda 

Imwe mu ndirimbo aba bahanzi bombi bafatanyije ikaza no kubica bigacika, ikaba ari iyo bise "Tata W’abaana". Ku rundi ruhande, mu 2017 Robert Kyagulanyi nibwo yatunguranye ahita nyijira muri politike ndetse ahita aba Umudepite mu Nteko Nshingamateko ya Uganda.

Ntibyatinze kandi, dore ko mu 2021 yaje guhatanira intebe iruta izindi muri Uganda y'Umukuru w'Igihugu. Icyakora, akaba ataregukanye amatora kuko yatsinzwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni uriho kugera ubu. Ni mu gihe Kyagulanyi ubu ayoboye ishyaka rya National Unity Platform rimwe muyatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Uganda.