Dj Crush yageneye ubutumwa umugore wa Byiringiro Lague bivugwa ko amuca inyuma

Dj Crush yageneye ubutumwa umugore wa Byiringiro Lague bivugwa ko amuca inyuma

 Nov 8, 2025 - 11:40

Mu gihe ku mbuga nkoranyambaga bikunze kuvugwa ko Dj Crush afitanye umubano wihariye na Byiringiro Lague, Crush yahumurije umugore we, Uwase Kelia, akomoza no ku ngaruka ibivugwa byakomye mu nkokora ubucuti bwe na Lague

Mu gihe ku mbuga nkoranyambaga bikunze kuvugwa ko Dj Crush afitanye umubano wihariye na Byiringiro Lague, Crush yasabye Kelia umugore wa Lague gushyira umutima hamwe kuko nta kidasanzwe kibyihishe inyuma.

‎Mu kiganiro yagiranye na 'B&B FM', Crush yasabye Kelia kutita ku magambo avugwa n'abantu kuko bashobora kumusenyera, ashimangira ko umubano wabo nta kindi ushingiyeho uretse ubucuti busanzwe.

‎Ati "Icyo namubwira, ntakite ku bantu cyane kubera ko abantu bamusenyera. Nta kintu na kimwe mpuriyeho na Lague kitari ubucuti, nta n'igiteze kuba kuko arubatse kandi nange ndi umuntu uzubaka. Rero ashyire umutima hamwe.

"Rero atuze nge nta gahunda y'indi usibye ubucuti. Urumva ashobora no kuba we atuje kuko bimwe na bimwe aba abibona cyangwa abizi, ariko abantu bakamusaza."

‎Yokomeje avuga ko kuri ubu umubano we na Lague wagabanutse mu rwego rwo kugira ngo hatagira ibyangirika.

‎Yashimangiye ko badashobora gupanga gahunda yo guhurira ahantu, ahubwo iyo bahuye biba ari nk'impanuka.

‎Avuga ko bitewe n'inkuru zibavugwaho ku mbuga nkoranyambaga, byatumye kuri ubu Lague atakiza gushyigikira Crush aho yacurangiye nk'uko yajyaga abikora mbere kuko bicaye bakabiganiraho bemeranya ko atajya aza aho Crush yakoreye, ahubwo akajya gusohokera mu kandi kabari.

‎Mu kiganiro Byiringiro Lague aherutse kugirana na The Choice Live, yavuze ko umugore we nta kibazo agira ku mubano we na Crush kuko amuzi kandi ari inshuti y'umuryango.

‎Ibi byemejwe na Crush kuko yavuze ko uretse kuba barimutse, ariko aho babaga mbere yarahageze.

Dj Crush yahishuye ko umubano we na Lague utakimeze nk'uko wahoze

Uwase Kelia yasabwe na Crush gushyira umutima hamwe