Yashatse udukoryo mu mibonano mpuzabitsina umugore abigwamo

Yashatse udukoryo mu mibonano mpuzabitsina umugore abigwamo

 Nov 1, 2023 - 16:42

Benshi agahinda ni kose abandi bifashe ku munwa, nyuma yo kumenya inkuru y'umugore waguye mu gikorwa cyo gutera akabariro, azize uwo bagateranaga.

Abantu bacitse ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’inkuru y’umugore witabye Imana arimo gutera akabariro, mu nzu zicumbikira abagenzi(Lodge) mu gihugu cya Nigeria.

Iri shyano ryaguye ahitwa Temidire, mu gace ka Ilorin muri Nigeria, ku munsi wo ku wa mbere w’iki cyumweru.

Amakuru avuga ko uyu mugabo bivugwa ko yari asanzwe akora akazi ko kogosha, yari yanyweye imiti yongera imbaraga mu gihe k’imibonano mpuzabitsina, kugira ngo anezeze uwo mugore.

Amakura kandi, avuga ko impamvu yamukuru yateye uyu mugore kugwa mu gikorwa cy’abakunda, ari umunaniro mwinshi bitewe n’uko uyu mugabo baryamanye, yakoreshaga imbaraga nyinshi cyane.

Umukuru wa polisi mu gace aya mahano yabereyemo, Okasanmi Ajayi ari na we wemeje iyi nkuru ku munsi w’ejo, yavuze ko uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi.