World Cup 2022:Ubufaransa bwasezereye Poland bugera muri kimwe cya kane

World Cup 2022:Ubufaransa bwasezereye Poland bugera muri kimwe cya kane

 Dec 4, 2022 - 14:34

Ikipe y'igihugu y'Ubufaransa iyobowe na Kylian Mbappe na Olivier Giroud yasezereye Poland ya Robert Lewandowski ihita igera muri kimwe cya kane.

Wari umukino wa kimwe cya kane mu gikombe cy'isi kiri kubera muri Qatar wari uyobowe n'umusifuzi w'umunya-Venezuela ariwe Jesus Valenzuela kuri Al Thumama Stadium.

Ikipe y'igihugu y'Ubufaransa yahabwaga amahirwe yo gutambuka yageze muri iki kiciro nyuma yo kuba iya mbere mu itsinda D, mu gihe Poland yo yabaye iya kabiri mu itsinda C.

Poland nk'ikipe yakunze kugaragaza umukino wo kugarura guturuka no mu matsinda n'ubundi uyu munsi niko yaje ikina, mu gihe abafaransa bo bakinaga basatira izamu cyane ariko umuzamu Wojciech Szczesny akomeza kubabera ibamba.

Nyuma y'imipira myinshi abafaransa bagiye bagerageza imbere y'izamu rya Poland, ku munota wa 44 Kylian Mpabbe yahaye Olivier Giroud umupira mwiza atsinda igitego cya mbere, amakipe yombi ahita ajya kuruhuka.

Mu gice cya kabiri abafaransa bagarutse nta mamyi yo gushaka igitegi bafite ubundi Poland itangira gufungura ijya gushaka uko yakwishyura, ubundi ku munota wa 74 abafaransa bazamukana umupira maze Dembele awuhereza Mbappe atsinda igitego cya kabiri.

Ubwo bari batangiye iminota itandatu y'inyongera umusifuzi yari yongeyeho Marcus Thuram yahereje umupira Kylian Mbappe ahita atsindira Ubufaransa igitego cya gatatu aricyo cya kabiri ke muri uyu mukino.

Poland yabonye igitego cy'impozamarira ku munota wa gatandatu w'inyongera nyuma ya penariti yatewe na Lewandowski kuko Fofana yakoze umupira n'intoki mu rubuga rw'amahina. Iyi penariti Lewandowski yayiteye inshuro ebyiri kuko yabanje kuyitera Lloris akayikuramo ariko yasohotse mu izamu.

Ubufaransa bwabonye itike ya kimwe cya kane butegereje kuzahura n'ikipe iraza gutsinda hagati ya Senegal  n'Ubwongereza barakina saa 21:00 kuri iki Cyumweru.

Giroud niwe wafunguye amazamu