World Cup 2022:Argentine yatsinze Poland yikura mu muryango usohoka mu irushanwa

World Cup 2022:Argentine yatsinze Poland yikura mu muryango usohoka mu irushanwa

 Nov 30, 2022 - 19:06

Ikipe y'igihugu ya Argentine ya Lionel Messi yabashije gutsinda Poland ya Robert Lewandowski, ihita ibona itike ya kimwe cya munani.

Ku isaha ya saa 21:00 kuri sitade ebyiri nibwo hatangiye imikino ibiri y'umunsi wa nyuma mu itsinda C, aho abakunzi ba ruhago bari bategereje kureba uko Lionel Messi na Argentine ye bikura mu muryango bari barimo wo gusezererwa batarenze amatsinda.

Kuri sitade 974 umukino wari uri gusifurwa n'umuhorandi Danny Makkelie, ikipe y'igihugu ya Poland yarimo icakirana na Argentine. Aha Poland yasabwaga inota rimwe gusa muri uyu mukino ikazamuka muri kimwe cya munani, mu gihe Argentine yo yasabwaga gutsinda gusa.

Argentine yatangiye umukino yataka cyane izamu rya Poland mu gihe iyi kipe nayo yarwanaga no gukiza izamu ryayo, maze ku munota wa 39 Argentine ibona penariti ku ikosa ryari rikorewe kuri Lionel Messi.

Iyi penariti yatewe na Lionel Messi ariko umupira umuzamu Wojciech Szczesny wanamukoreye ikosa awukuramo awushyira muri koruneri itagize icyo itanga ku ruhande rwa Argentine.

Abasore ba Argentine bakomeje kohereza amashoti aremereye cyane mu izamu rya Poland ariko umuzamu Wojciech Szczesny, kugeza aho bagiye kuruhuka uyu muzamu amaze gukuramo imipira irindwi yaganaga mu izamu rye.

Bakigaruka mu gice cya kabiri, ku munota wa 48 gusa Nahuel Molina yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu rya Poland usanga Alexis MacAllister wahise atsinda igitego cya mbere cya Argentine.

Lionel Messi na bagenzi be bakomeje gusunika ngo babone igitego kibaha umutekano ko babonye itike ya kimwe cya munani, maze ku munota wa 67 Enzo Fetnandez ahereza umupira Julian Alvarez atsinda igitego cya kabiri cya Argentine.

Aha abanya-Argentine bari baze kwizera intsinzi ibageza muri kimwe cya munani banayoboye itsinda, maze batangira gukina nta gihunga basatira izamu rya Poland igihe baboneye umupira ariko ubona ko nta gitutu.

Argentine yasoje uyu mukino ibashije kubona intsinzi y'ibitego bibiri ku busa, maze ibasha gukwepa Ubufaransa bashoboraga guhura muri kimwe cya munani.

Naho kuri sitade Lusail ho Ikipe y'igihugu ya Saudi Arabia nayo yarimo yisobanura na Mexico, nazo zarwanaga no kubona itike ya kimwe cya munani dore ko zose zari zigifite amahirwe yo kugerayo.

Uyu mukino nawo byarangiye ikipe ya Mexico itsinze Saudi Arabia ibitego 2-0 byatsinzwe na Henry Martin wahawe umupira na Cesar Montes ku munota wa 47, na Luis Chaves wateyemo kufura ku munota wa 52.

Ikipe y'igihugu ya Argentine z

Yazamutse ari iya mbere n'amanota atandatu, Poland iba iya kabiri n'amanota ane, Mexico nayo iba iya gatatu n'amanota ane ariko zitandukanywa n'ikinyuranyo k'ibitego, mu gihe Saudi Arabia yo yabaye iya nyuma n'amanota atatu.

Ibi byatumye ikipe y'igihugu ya Argentine yabaye iya mbere mu itsinda izahura na Australia kuko ariyo yabaye iya kabiri mu itsinda D, mu gihe Poland ya kabiri izahura n'Ubufaransa bwabaye ubwa mbere mu itsinda D.

Argentine yigaruriye ikizere mu gikombe cy'isi